ony.png

Perezida Museveni yahaye Denis Onyango imodoka nziza, kubera ishema yahesheje igihugu (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, kuri uyu wa 6 Gicurasi yaraye ahaye imodoka nziza Denis Onyango wasezeye mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru tariki ya 12 Mata 2021.

Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu muri Entebbe, i Kampala, kikaba cyari kigamije gushimira uyu mukinnyi wahesheje ishema ikipe y’igihugu ubwo yari ayibereye umuzamu, agafatanya izi nshingano no kuba kapiteni.

Nk’uko Nile Post yabitangaje, Perezida Museveni yavuze ko abakinnyi nka Onyango w’imyaka 35 y’amavuko bakwiriye kwitabwaho na nyuma yo gusezera mu mikino yabo, kuko baba bagifite igihe cyo gukorera igihugu mu yindi mirimo, bakagiteza imbere.

Yagize ati: “Umukinnyi w’imyaka 35 y’amavuko yakomeza gukorera igihugu mu yindi myaka 20 mu gihe ahawe izindi nshingano za gisivili cyangwa se agahabwa ubufasha akajya kwiga mu mashuri makuru ibijyanye n’amahitamo yabo.”

Yakomeje ashimira akazi abakinnyi bakora, ati: “Abakinnyi turabashimira. N’ubwo Leta itabashyigikiye byuzuye, turabafasha binyuze mu kubakingira, mu kubarinda,..bikabafasha guteza imbere impano zanyu.”

Yaboneyeho gushimira Onyango by’umwihariko, amusezeranya ko Leta izareba uburyo yajya ifasha abakinnyi nka we, ntibajye gukinira ahandi. Ati: “Ndagushimira Onyango ku bw’akazi wakoze. Tuzashaka igihe muri Guverinoma nshya, turebe uko abakinnyi bacu bajya baguma hano.”
ony.png

Muri uku kumushimira ni bwo Perezida Museveni n’umufasha we, Janet Museveni, bashyikirije Denis Onyango imodoka ya Pajero Sport y’umukara, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batandatu icya rimwe.
mits.jpg
mis.png

Onyango yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Uganda kuva mu 2005, aba umwe mu bakinnyi bayifashije kubona itike y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, CAN, mu 2017 no mu 2019, anayibereye kapiteni.

Mu buzima bwe, yakiniye amakipe (clubs) atandatu yiganjemo ayo mu shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, Premier Soccer League.

Yakiniye Mamelodi Sundowns yo muri iki gihugu kuva mu 2011 kugeza uyu munsi, aho yayifashije gutwara ibikombe bya shampiyona bitatu n’irushanwa nyafurika rya CAF Champions League mu 2016, anakinira iyi kipe mu gikombe cy’Isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup) muri uwo mwaka.

Mu 2016, Onyango yabaye umukinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika, awukiniramo.
onyango.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Museveni yahaye Denis Nyango imodoka nziza, kubera ishema yahesheje igihugu (Amafoto)
    ibindi bihugu bimenya abakinnyi babyo babaigiriye akamaro naho mu Rwanda ni ukukujugunya hanze bakakwima nubwenegihugu!urugero:Katauti

    1. Perezida Museveni yahaye Denis Nyango imodoka nziza, kubera ishema yahesheje igihugu (Amafoto)
      Iyo uvuga muri rusange se Katauti ni we wakoze ibirenze koko? Erega ntawakina wenyine ngo abone insinzi ni ubufatanye. Barahari rwose banakiri mu gukina. Nzi ko ababishinzwe babitekereza. Igihe ntikiragera. Inkono ihira igihe.

    2. Perezida Museveni yahaye Denis Nyango imodoka nziza, kubera ishema yahesheje igihugu (Amafoto)
      Iyo uvuga muri rusange se Katauti ni we wakoze ibirenze koko? Erega ntawakina wenyine ngo abone insinzi ni ubufatanye. Barahari rwose banakiri mu gukina. Nzi ko ababishinzwe babitekereza. Igihe ntikiragera. Inkono ihira igihe.

  2. Perezida Museveni yahaye Denis Nyango imodoka nziza, kubera ishema yahesheje igihugu (Amafoto)
    ibindi bihugu bimenya abakinnyi babyo babaigiriye akamaro naho mu Rwanda ni ukukujugunya hanze bakakwima nubwenegihugu!urugero:Katauti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *