Abantu 12 bafashwe bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi abantu 12 bakekwaho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa se kuwinjiramo n’ubwambuzi bushukana.

RIB ivuga ko abafashwe biyita ‘Abamen’ bakaba bafatiwe mu murenge wa Nyakarenzo w’Akarere ka Rusizi, bakekwaho kwambura abantu amafaranga bifashishije telefone.

Nk’uko bigaragara, bafatanwe ibirimo: telefone ngendanwa, amakarita ya telefone (sim cards) n’amakarita ndangamuntu.

Uko ubu bwambuzi bukorwa

Uru rwego rwifashishije urubuga rwa Twitter, rwasobanuye ko abantu nk’aba “bahitamo nimero za telefone z’abantu, bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

Nyuma, bahamagara nyir’iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone ye bakamusaba kuyasubiza. Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita ayasubiza, aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.”

RIB yavuze ko hari andi mayeri aba bajura bakoresha iyo uwo bashuka ashidikanya. Iti: “Bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefone ye kugira ngo batayifunga, yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.”

Uru rwego rusaba Abaturarwanda kugira amakenga mu gihe bahamagawe n’abantu nk’aba, kudakora ibyo babasaba no kubatangaho amakuru kugira ngo bafatwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *