Aristide Gumyusenge w’imyaka 29 y’amavuko, yahawe akazi ko kwigisha amasomo ajyanye n’Ubutabire (Chemistry) mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Massachusetts (MIT) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Gumyusenge uba muri USA yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo guhabwa aka kazi, agira ati: “Ni icyubahiro gikomeye muri rusange, inzozi zabaye impamo! Ariko nk’umwirabura wigisha muri iri shami, nk’Umunyarwanda, bifite ikinini bivuze. Bisobanuye ko umuntu nkanjye wari uciye bugufi, yakora cyane akagera kuri uru rwego.”
Gumyusenge yavuze ko aho ageze ahakesha gukorana umurava, hatuma n’abandi benshi bizera ko bahagera, by’ummwihariko urubyiruko rw’u Rwanda. Ati: “Ndizera ko [aho ngeze] hatera intege abandi benshi, by’umwihariko urubyiruko mu Rwanda n’ahandi, rukiyizera, rukizera ko rwagera nko muri kaminuza nziza y’ikoranabuhanga ku Isi.”
Yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, yiga amashuri banza muri aka karere, ayisumbuye ayiga Seminari ntoya yitiriwe Mutagatifu Leon i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, mu ishami ry’Ubutabire, Ubumenyamuntu n’Ibimera (Biology) n’Imibare (Mathematics).
Amashuri yisumbuye yayarangije mu 2010, afite amanota meza ya kabiri mu Butabire mu gihugu, bimuhesha amahirwe yo kwigira ku nkunga (scholarship) ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ajya kwiga muri Wofford College muri USA.
Amasomo yayakomereje muri Kaminuza ya Purdue muri iki gihugu, mu 2019 ahakura impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu Butabire.
Gumyusenge yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko azatangira kwigisha muri MIT guhera muri Mutarama 2022.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


