Urukiko rw’Ikirenga ruherutse guhamagaza umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubwiteganyirize (RSSB), kugira ngo asobanure impamvu uru rwego rutishyura miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda n’imishahara y’ukwezi umukozi wakoreye impanuka mu kazi, bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo.
Urubuga Kigali Law Tidings dukesha aya makuru ruvuga ko uyu mukozi wakoraga isuku muri Trustco Rwanda Ltd ubwo yari mu kazi, yahanutse mu idirishya rya ‘etage’ ikoreramo ibiro bya Leta mu Gushyingo 2012, akomereka bikabije ku mutwe no ku maguru.
Icyo gihe, Trustco yamujyanye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aravurwa, nyuma ikibazo cye gishyikirizwa RSSB nk’urwego rufite mu nshingano ibijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi kugira ngo rwishyure amafaranga yakoreshejwe mu kuvuza uyu mukozi, runatangire kumuha imishahara ye y’ukwezi.
Raporo y’ibi bitaro yagaragaje ko ubumuga uyu mukozi yakuye mu mpanuka buri ku gipimo cya 45%, ariko abahanga ba RSSB bo bamusuzumye basanga buri ku 10%, ibishingiraho imwima aya mafaranga n’imishahaea, isobanura ko “umukozi wagiriye mu kazi ubumuga bw’10% kumanura, adahabwa ubwiteganyirize ku mpanuka”.
Byatumye mu 2013, uyu mukozi ajya kurega RSSB mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ko yamwimye ubwiteganyirize kandi yujuje ibisabwa. Uru rubuga ruvuga ko icyo gihe uru rwego rwatsinzwe.
RSSB yajuririye mu Rukiko Rukuru yiregura ko itaha amafaranga y’ubwiteganyirize umukozi ufite “ubumuga buto” buri ku gipimo cy’10% , ariko nabwo iratsindwa.
Nyuma y’aho, RSSB yitabaje Urwego rw’Umuvunyi, rusaba Urukiko rw’Ikirenga gukurikirana iki kibazo, uru rukiko narwo rusaba inzobere muri Minisiteri y’Ubuzima gusuzuma, zikareba igipimo cy’ubumuga uyu mukozi yakuye muri iyi mpanuka.
Inzobere za Minisiteri y’Ubuzima zasanze uyu mukozi afite ubumuga bwo mu mutwe buri ku gipimo cya 80%, ubw’urwasaya, amenyo n’ukuguru kw’ibumoso buri kuri 20%.
Urukiko rw’Ikirenga rushingiye kuri iyi raporo nshya, rwategetse RSSB kwishyura uyu mukozi miliyoni 12 FRW akubiyemo ayo yakoresheje mu gihe yavurirwaga muri Faisal ndetse n’umushahara wa buri kwezi wa 29,758 FRW mu gihe cyose uyu mukozi akiriho.
Uru rubuga ruvuga ko RSSB itigeze yubahiriza itegeko ry’Urukiko rw’Ikirenga, ari yo mpamvu tariki ya 8 Mata 2021 rwahamagaje Umuyobozi Mukuru wayo, kugira ngo yitabe tariki ya 11 Gicurasi.
Ntabwo Urukiko rw’Ikirenga rwigeze rwumva ibisobanuro by’uyu muyobozi kuko iki gikorwa cyarasubitswe bitewe n’uko Inteko y’Abacamanza itari yuzuye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Urukiko rw’Ikirenga rwahamagaje RSSB ‘yanze kwishyura’ uwakoreye impanuka mu kazi arenga miliyoni 12 FRW
Ubwo bategereje ko apfa kugira ngo habure ukurikirana icyo kubazo?

natwe dukoze imyaka 3 nta masezerano yakazi tujyira muri rssb ngo turi ntore daa tuzajya dukora muhembwe harya twe muduhe ticket sha buretse natwe turaje tubarege maze ndore syiiiiiiiiiiiiiii

intore mukoresha nazo ziraje zitangire zibarege rssb tuyikoreye imyaka 3 arko nta masezerano tugira kndi nti duhembwa shaaa biteye isesemi