Abadepite bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ejo ku wa 11 Gicurasi 2021 bemeye guha igice cy’umushahara wabo abasirikare n’abapolisi bari mu rugamba rwo kuranya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Aba badepite bose uko ari 500 bavuze ko iki cyemezo kiri mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi, yo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro imaze igihe kirekire iteza umutekano muke muri izi ntara.
Buri wese yemeye ko umushahara we w’ukwezi ungana n’Amadolari ya Amerika ($) 4030 ukatwaho $500, akagenerwa aba basirikare n’abapolisi.
Perezida Tshisekedi yafatiye intara ya Kivu y’Amajyaruguru ingamba zikomeye, azishyira mu bihe bidasanzwe by’iminsi 30 kuva tariki ya 6 Gicurasi 2021 ndetse guhera ubwo azishyiriraho abasirikare n’abapolisi bo kuziyobora, basimbura abasivili.
Muri ibi bihe, abasirikare n’abapolisi bari guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri izi ntara, aho by’umwihariko muri Ituri, bamaze kwigarurira imidigudu 16 yari mu maboko ya ADF ikomoka muri Uganda na CODECO.
Uyu Mukuru w’Igihugu afite intego yo kugarura amahoro n’umutekano muri izi ntara mu buryo burambye, ndetse byitezwe ko mu gihe imitwe yitwaje intwaro izaba itaracika burundu muri izi ntara mu bihe bidasanzwe, azabyongera bikarenga iminsi 30, ubuyobozi bw’igisirikare n’igipolisi bukagumaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


