Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yabujije abaturage kumuramya no kumwishingikirizaho cyane, kuko ngo ni byo bituma abayobozi baba abanyagitugu.
Nk’uko VOA ibivuga, yabitangarije mu murwa mukuru, Lilongwe, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 ubwo Malawi yibukaga Dr. Hastings Kamuzu Banda wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu, akamaraho imyaka 31, abaturage bakamwita umunyagitugu.
Perezida Chakwera yavuze ko mu gihe igihugu kiri ku rwego rushimishije muri demukarasi, abaturage baba bashaka ko Umukuru w’Igihugu yabakemurira ibibazo byose kugeza ku byo bafite mu rugo. Muri icyo gihe, ngo ni bwo bamwe batangira kumufata nk’ikigirwamana.
Uku kubona umuyobozi nk’ikigirwamana, ngo ni byo bituma aba umunyagitugu. Yagize ati: “Murashaka ko Perezida abasubiza kuri byose, nk’ahantu ho kohereza amazi, uko mwakwita ku bana banyu, uko mwakwita ku miryango yanyu, yewe n’ibyo mugomba kwambara.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko umugambi we ari ugukorera abaturage ba Malawi, mu gihe Imana izaba ikimutije ubuzima. Ngo ntazabategekesha igitugu.
Yagize ati: “Mu gihe ndi Perezida, n’Imana ikaba ikintije umwuka, nzakoresha ububasha mbakorera byonyine, sinzabukoresha mbategeka. Ngaho Mana mfasha.”
Perezida Chakwera yabwiye abaturage ko mu gihe bazamuramya, agahinduka umunyagitugu, batagomba kumurenganya.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


