Perezida Kagame ari mu Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu Bufaransa, aho yagiye kwitabira inama mpuzamahanga irebana na Sudani n’irebana n’ishoramari ku mugabane wa Afurika. Byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021, iti: “Perezida Kagame yageze i Paris, yitabiriye inama mpuzamahanga kuri Sudani n’irebana n’ishoramari muri Afurika.” Byitezwe ko Perezida Kagame azahurira na […]

RPD yatangaje ko Nkusi arembeye i Mageragere, RCS isubiza ko ari muzima

Ishyaka RPD (Rwandese Party for Democracy) ryatangaje ko umuyoboke waryo ushinzwe ubukangurambaga, Nkusi Jean Bosco, ko arembeye muri gereza ya Mageragere afungiwemo. Bigaragara mu butumwa butabaza iri shyaka ryatambukije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021. RPD yagize iti: “Banyamuryango bacu, Banyarwanda, turabamenyesha ko umuyoboke wacu Nkusi ufungiwe muri gereza ya Mageragere […]

Abiga muri Kibogora Polytechnic biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi

bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_15629_bashyinguye_kuri_uru_rwibutso.jpg

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gushirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic rikorera mu murenge wa Kanjongo muri aka karere, bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bashoboye, […]

Perezida wa Malawi yabujije abaturage kumuramya, kugira ngo atazaba umunyagitugu

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yabujije abaturage kumuramya no kumwishingikirizaho cyane, kuko ngo ni byo bituma abayobozi baba abanyagitugu. Nk’uko VOA ibivuga, yabitangarije mu murwa mukuru, Lilongwe, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 ubwo Malawi yibukaga Dr. Hastings Kamuzu Banda wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu, akamaraho imyaka 31, abaturage bakamwita umunyagitugu. Perezida Chakwera yavuze […]

Abaturuka mu Buholandi bemerewe kuza mu Rwanda

Guverinoma y’u Buholandi kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 yemereye abaturukayo kuza mu Rwanda ishingiye ku buryo iki gihugu gikomeje kurwanya icyorezo cya Covid-19. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi rigira riti: “Igihugu (u Rwanda) cyakurikije amabwiriza y’isuku yashyizweho na WHO n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubukerarugendo, UNWTO.” Hashingiwe kuri iki cyemezo cya Guverinoma […]

Umukunzi wa Meddy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

mimi1.jpg

Umukunzi w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert (Meddy), Mimi Mehfira kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 yaraye akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (bridal shower), mu gihe habura iminsi mike ngo arushinge. Ni ibirori byateguwe n’inshuti z’uyu mukobwa nk’uko bisanzwe bikorerwa buri mukobwa witegura kurushinga, byaranzwe n’ubusabane. Kwambikwa ikamba ryo gusezera ku bukumi, kwakira impano, gukata ‘cake’ […]

Umutoza wa Patriots yahishuye aho ubuhanga bwa J. Cole muri Basketball bushingiye

cole.jpg

Umutoza w’ikipe ya Patriots BBC ya Basketball, Alan Major, yasubije abibaza ku bushozi bw’umuraperi Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J. Cole uyikinira mu irushanwa nyafurika ry’uyu mukino (BAL) ribera mu Rwanda guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc J. Spears wamamaye mu mukino wa Basketball, Major yasubije ko J. Cole […]

Hamas turashaka kuyiha ubutumwa_Israel

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirakomeza kurasa ku mutwe w’iterabwoba wa Hamas, mu rwego rwo kuwuha ubutumwa. Netanyahu yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Joe Biden, wavuze ko ashyigikiye ko Israel […]

Uvira: Bishe umuntu, bamurisha ubugari

Urubyiruko rwo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 15 Gicurasi rwicishije umuntu amabuye, rurangije, rurangije rumurisha ubugari. Aya mahano yabereye ku kiraro cya Karyamabenge nk’uko abaturage babibonye babihamirije umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika. Umwe muri bo yagize ati: “Nasanze bokeje umuntu ku […]

Abafana batarubahiriza amabwiriza ya Covid-19 barasohorwa muri Kigali Arena_Minisports kuri BAL

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyizeho amabwiriza agenga imitwariye y’abafana bitabira irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL) rirabera muri Kigali Arena guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021. Ni nyuma y’aho itangaje ko abafana bemerewe kwitabira iri rushanwa riragaragaramo ibyamamare byinshi, birimo abahanzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka J. Cole na Mohombi. […]

Nyamagabe: Bahangayikishijwe n’igisimba kitaramenyekana kibarira amatungo

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko batewe ubwoba n’igisimba kitaramenyekana kiza kikabicira amatungo kiyakuyemo umutima n’ibihaha. Mu gitondo cyo kuwa 14 Gicurasi 2021 hafi ya Centre ya Sabaki mu Kagari ka Sabaki mu murenge wa Uwinkingi, habonetse imbwa yishwe n’igisimba kitamenyekanye cyayikuyemo umutima, ibihaha n’imbavu 2. Mu […]