Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko batewe ubwoba n’igisimba kitaramenyekana kiza kikabicira amatungo kiyakuyemo umutima n’ibihaha.
Mu gitondo cyo kuwa 14 Gicurasi 2021 hafi ya Centre ya Sabaki mu Kagari ka Sabaki mu murenge wa Uwinkingi, habonetse imbwa yishwe n’igisimba kitamenyekanye cyayikuyemo umutima, ibihaha n’imbavu 2.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Ntawukuriryayo Vianey, umuyobozi w’Umudugudu wa Sabaki , yavuze ko bahangayikishijwe n’iki gisimba kitaramenyekana. Ati “Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ni bwo cyaje cyica intama eshanu z’umuturage witwa Vincent. Cyica amatungo kiyakuyemo umutima n’ibihaha, kikanywa amaraso.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu kimaze kwica imbwa eshatu n’intama eshanu hakaba hari ubwoba y’uko gishobora kuzagira umuturage cyagirira nabi.
Umwe mu baturage babashije ku kibona bavuga ko kingana n’inyana, gifite amaguru ameze nk’ayinka.
Umuyobozi w’umudugudu akomeza asaba abaturage gutaha kare mu rwego rwo kwirinda kuba bagirirwa nabi n’icyo gisimba.
Abatuye mu kagari ka Sabaki bifuza ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwabafasha bakajya bishyurwa igihe hari inyamaswa ziryana ziturutse mu ishyamba rya Nyungwe zikabarira amatungo.
Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, Dr Ange Imanishimwe, avuga ko inyamaswa z’indyanyama zidakunze kurya ngenzi zazo ahubwo zijya kurya indyabyatsi.
Yavuze ko iyo nyamaswa irya amatungo y’abaturage ikarya n’imbwa ishobora kuba ari igisamagwe cyangwa imbaka.
Ati “Imbaka cyangwa igisamagwe ni zo rimwe na rimwe ziba zishobora kugenda zikica nk’imbwa, ariko na none zizica ari uko imbwa iba yashatse kurwanya icyo gisimba kikaba cyakwirwanaho kikayica.”
Yakomeje ati: “Imbaka akenshi ziba zishaka kurya iby’imbere mu nyamaswa nk’umutima cyangwa nk’ibihaha, yamara kubirya ikayisiga gutyo. Ibyo ngibyo bikunze kugaragara nko ku nkengero za Nyungwe muri Nyamagabe na Nyaruguru.”
Dr Imanishimwe avuga ko biteye impungenge kuba hari inyamaswa ziri muri Nyungwe zishobora kuba zavamo zikica amatungo y’abaturage, akabagira inama yo kororera mu biraro kuko akenshi amatungo ibisimba bikunze kwica biyasanga mu gasozi.
Yasabye abaturage ko mu gihe babonye inyamaswa ishobora guteza ikibazo, bajya bihutira kumenyesha ubuyobozi hagashakwa uburyo yasubizwa muri pariki, hatabyeho kuyihutaza.
Yavuze ko imbaka ari zimwe mu nyamaswa mu Rwanda ziri kugenda zikendera, asaba ko n’izi nkeya zisigaye habaho kuzibungabunga, asobanura ko hari uburyo inyamaswa yateje amahane bayirasa ikinya ikaba yajyanwa ahabigenewe ku neza itishwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


