RPD yatangaje ko Nkusi arembeye i Mageragere, RCS isubiza ko ari muzima

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka RPD (Rwandese Party for Democracy) ryatangaje ko umuyoboke waryo ushinzwe ubukangurambaga, Nkusi Jean Bosco, ko arembeye muri gereza ya Mageragere afungiwemo.

Bigaragara mu butumwa butabaza iri shyaka ryatambukije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021.

RPD yagize iti: “Banyamuryango bacu, Banyarwanda, turabamenyesha ko umuyoboke wacu Nkusi ufungiwe muri gereza ya Mageragere arwaye cyane. Tumusengere.”

Iri shyaka ryanasabye inzego bireba ko zamugeza ku baganga, akavurwa. Riti: “Turasaba inzego z’ubutabera ko zamugeza ku baganga babishoboye bakamuvura cyangwa bamurekura akajya kwivuza. Turasaba kandi ko ahabwa ubutabera.”

Mu gihe Bwiza igishaka amakuru arambuye, yandikiye Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Pelly Uwera Gakwaya, imubaza niba koko Nkusi arembeye muri iyi gereza, arabihakana.

SSP Pelly yagize ati: “Uwo dufite ni muzima, ntabwo arwaye!”

Nkusi yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 21 Werurwe 2021, akurikiranweho icyaha cy’ubujura bivugwa ko yaba yarakoranye n’abandi bantu batanu.

Ubu afungiwe i Mageragere by’agateganyo, mu gihe icyaha kirataramuhama cyangwa se ngo agirwe umwere.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *