Hamas turashaka kuyiha ubutumwa_Israel

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirakomeza kurasa ku mutwe w’iterabwoba wa Hamas, mu rwego rwo kuwuha ubutumwa.

Netanyahu yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Joe Biden, wavuze ko ashyigikiye ko Israel yirinda mu gihe Hamas yakomeza kuyigabaho ibitero.

Yavuze ko icyo igihugu cye kigamije ari uguha ubutumwa uyu mutwe ukomeje ubushotoranyi. Ati: “Intego yacu ni uguha Hamas ubutumwa ko itagomba kutoherereza za roketi uko yishakiye n’ubutaha. Tuzahangana nabo.”

Uku guhangana hagati ya Hamas ifite ibirindiro bikuru mu mujyi wa Gaza muri Palestine na Leta ya Israel, kwatewe n’amakimbirane ari hagati y’Abayahudi n’Abarabu, yaranzwe n’urugomo mu cyumweru gishize.

Guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru, Hamas yatangiye kohereza za roketi mu mijyi ikomeye ya Israel, indege z’ingabo za Israel na zo zihera ubwo zohereza misile ku nyubako ndende ziri muri Gaza ivuga ko zikoreramo ibiro bitandukanye by’uyu mutwe.

Ingabo za Israel tariki ya 14 Gicurasi zatangaje ko zasenye inyubako igeretse 14 yakoreragamo ibiro by’ubutasi n’iby’itumanaho bya Hamas.

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, ingabo za Israel zarashe indi nyubako igeretse 13 yakoreragamo televiziyo ya Al Jazeera n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press. Zivuga ko nayo yakoreragamo Hamas.

Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine ivuga ko ibitero bya Israel byapfiriyemo abaturage bagera ku 140 barimo abana 39, kuva ku wa Mbere.

Ni mu gihe Israel yo ivuga ko yishe abarwanyi 75 ba Hamas, kandi ko mbere y’uko igaba buri gitero, ibanza kuburira abasivili bari muri izi nyubako, bakazisohokamo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hamas turashaka kuyiha ubutumwa_Israel
    Mujye mwandika ibyo mwumva. Hamasi nta birindiro bikuru ifite muri Gaza kuko bigaragaye ntibyarara

  2. Hamas turashaka kuyiha ubutumwa_Israel
    Mujye mwandika ibyo mwumva. Hamasi nta birindiro bikuru ifite muri Gaza kuko bigaragaye ntibyarara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *