Umukunzi w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert (Meddy), Mimi Mehfira kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 yaraye akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (bridal shower), mu gihe habura iminsi mike ngo arushinge.
Ni ibirori byateguwe n’inshuti z’uyu mukobwa nk’uko bisanzwe bikorerwa buri mukobwa witegura kurushinga, byaranzwe n’ubusabane.

Kwambikwa ikamba ryo gusezera ku bukumi, kwakira impano, gukata ‘cake’ , kunywa no kurya ni byo by’ingenzi byaranze ibi birori.
Mimi wari wambaye ikanzu yera, yagaragaye yishimye, aseka, bigaragara ko yashimye igikorwa inshuti ze zamuteguriye, anishimiye kuba agiye gukora ubukwe n’uyu muhanzi.
Tariki ya 18 Ukuboza 2020 ni bwo Meddy yateye ivi, asaba Mimi ko bazarushinga, anamwambika impeta ibihamya. Byaje kumenyekana ko bateganya gukora ubukwe tariki ya 21 Gicurasi 2021.
Meddy ukomoka mu Rwanda na Mimi ukomoka muri Ethiopia, baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


