Ifatwa ry’indwanyi y’Umufaransa, ibyamamare mu Rwanda n’uruzinduko rwa Gen. Kazura muri Tanzania, mu nkuru z’icyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2021 cyaranzwe n’amakuru uw’ingenzi atandukanye, arimo arebana na politiki, umutekano, ubukungu, siporo n’imyidagaduro.

Ni akurikira:

Indwanyi y’Umufaransa yafatiwe muri CAR

Polisi ya Repubulika ya Centrafrica tariki ya 10 Gicurasi yataye muri yombi indwanyi kabuhariwe ikomoka mu Bufaransa yitwa Juan Remy Quignolot iyikekaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta.

Uyu Mufaransa wabaye mu mutwe wa parakomando mu ngabo z’u Bufaransa, yafatanwe intwaro z’ubwoko butandukanye ndetse n’amasasu mu rugo abamo muri CAR.

We ntiyemera gukorana n’iyi mitwe, ahubwo yasobanuye ko yagiye muri CAR gutoza abakozi b’urwego rwigenga rucunga umutekano.

Ibyamamare mu muziki na siporo mu Rwanda

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwakiriye ibyamamare byinshi mu muziki birimo umuraperi Jermaine Lamarr Cole (J. Cole) ukomoka muri USA na Mohombi Nzasi Moupondo ukomoka muri RDC n’ibyo mu mupira w’amaguru birimo: Arsene Wenger watoje Arsenal igihe kirekire, Gianni Infantino uyoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi na Patrice Motsepe, umuherwe uyoboye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

J. Cole na Mohombi baje kwitabira irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) ryatangiye kuri uyu wa 16 Gicurasi, aho uyu muraperi yakiniye ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda, uyu muririmbyi mugenzi we akaba yaragombaga gutaramira abaryitabiriye.

Wenger, Infantino na Motsepe bo baje i Kigali mu nama ya CAF yabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, yigaga ku iterambere ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Abayobozi bo mu Rwanda na RDC barahuye, biga ku bibazo by’ubucuruzi

Abayobozi bo mu Rwanda bari bahagarariwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bari bahagarariwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi tariki ya 10 Gicurasi bagiraniye ikiganiro mu Karere ka Rusizi, kigamije gushakira ibisubizo ibibazo mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ni ikiganiro cyabaye hashize igihe kirekire abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi n’abo mu mujyi wa Bukavu muri RDC bagaragaza imbogamizi bahura nazo, zituma badakora neza, cyane cyane imisoro iri hejuru.

Impande zombi zemeranyije gukuraho inzitizi abacuruzi bagaragaje, kugira ngo ubucuruzi bwongere bukorwe neza.

Gen. Kazura na Dan Munyuza muri Tanzania

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2021 bagiriye uruzinduko muri Tanzania.

Uyu musirikare n’umupolisi bamaze iki gihe muri Tanzania bari mu biganiro byo gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Tanzania byari bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, yasinywe i Dar es Salaam muri Mata 2018, ubwo Dr John Pombe Magufuli yari ku butegetsi.

Uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye muri Uganda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiriye uruzinduko muri Uganda rwakurikiye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni yari yitabiriye tariki ya 12 Gicurasi 2021.

Muri uru ruzinduko, Ndayishimiye yagiranye ikiganiro na Museveni, bishimira urwego umubano w’ibihugu byombi uriho, ndetse banasezerana gufatanya mu guteza imbere urwego rw’ubukungu.

Mu bindi bemeranyije, harimo ubufatanye mu rwego rw’umutekano, aho Perezida Museveni yabwiye Ndayishimiye ko azamwoherereza abashinzwe umutekano, bakabiganiraho mu buryo burambuye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *