Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, Félix Tshisekedi, kuva yajya ku butegetsi mu 2019 yakunze gutangaza ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro (inyeshyamba) imaze igihe kirekire ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Kugira ngo abigereho, kuva muri uwo mwaka yagiranye ibiganiro n’ingabo z’ibihugu bitandukanye, by’umwihariko ibyo mu Karere nka Uganda kugira ngo bazifatanye muri uru rugamba.
Mu rwego rwo gushyira uyu mugambi mu bikorwa, bivuga ko ingabo za Uganda mu cyumweru gishize zo zatangiye kubaka ikigo gikomeye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kizajya gitegurirwamo ibikorwa bya gisirikare, byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane ADF ikomoka muri iki gihugu.
Ingabo za Uganda zaba ari zo zizayobora ‘opérations’
Igitangazamakuru Chimp Reports cyo muri Uganda kivuga ko amakuru cyizeye ari uko ibitero ku mitwe yitwaje intwaro bizayoborwa n’ingabo za Uganda.
Cyatangaje ko mu basirikare bakuru bazaba bagenzura ibi bikorwa (operations) harimo: murumuna wa Perezida Museveni, Rtd Gen. Salim Saleh usanzwe ari inararibonye mu ntambara zo muri RDC na Gen. David Muhoozi usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo.
Harimo kandi umuhungu wa Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda, SFC na Lt. Gen. Wilson Mbadi, umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka.
Umutekano w’ibikorwaremezo bihuza ibihugu byombi
Iki gitangazamakuru cyakomeje kivuga ko Uganda izohereza ibihumbi by’abasirikare bayo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri RDC kugira ngo zirinde umutekano w’ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda izoroshya ubuhahirane mu bihugu byombi.
Iyi mihanda izubakwa na Uganda, izaba ifite uburebure bw’ibilometero (km) 223 irimo: uwa km 80 uturuka ku mupaka wa Kasindi ugana muri Beni, uwa km 54 uturuka muri Beni ujya Butembo n’undi wa km89 uzava mu mujyi wa Kisoro unyure muri Teritwari ya Rutshuru, ugere mu mujyi wa Goma.
Muri uyu mushinga w’ubwubatsi bw’imihanda ufite agaciro ka miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, bivugwa ko hazaba hakoramo n’imodoka zidatoborwa n’amasasu bitewe n’umutekano muke uri muri ibi bice, cyane cyane mu muhanda uva Beni ujya Butembo, ugaragaramo abarwanyi ba ADF benshi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


