Tariki ya 13 Gicurasi 2021, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye cyibandaga ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu buryo butandukanye.
Muri iki kiganiro cyabereye Entebbe muri Kampala, Perezida Museveni yizeje Ndayishimiye ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubukungu.
Perezida Museveni yageze ku ngingo yo kubyaza umusaruro ibikomoka kuri peteroli, avuga ko mu 2006 byagaragaye ko igihugu cye gifite peteroli, u Burundi na bwo bukaba buyifite.
Yagaragarije Ndayishimiye ko ari amahirwe ibihugu byombi bifite, byafatanya mu kubyaza umusaruro.
Yagize ati: “Abantu bacu kera cyane bambwiye ko babonye peteroli hano muri Uganda. Mu 2006, mu myaka 15 ishize. Ubu tugiye gutangira kuyikoresha. Ariko icyo gihe ubwo bavumburaga amavuta (peteroli) yacu hano, bavuze ko u Burundi na bwo bufite nk’ayo dufite, bitewe n’uko imiterere yaho ari imwe.”
Museveni yavuze ko mu Rwanda naho hari peteroli, ariko ikibazo iki gihugu gifite ari uko ibirunga bikirimo byabaye imbogamizi ku bucukuzi bwayo. Ati: “No mu Rwanda barayifite, ariko ikibazo cy’u Rwanda ni ibirunga.”
Ni mu gihe muri Kamena 2019, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gazi (RMB), Francis Gatare yatangaje ko mu myaka ine yari ishize hakozwe ubushakashatsi, bugaragaza ko u Rwanda rufite peteroli mu Kiyaga cya Kivu no mu bice bikikije Pariki ya Nyungwe.
Gatare yavuze ko igisigaye ari ukumenya niba iyi peteroli ihagije ku buryo yatangira gucukurwa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Museveni abona ko hari amahirwe Uganda n’u Burundi birusha u Rwanda
Turyamye ku bukungu tutabizi twaragowe umuzungu aduhisha ibanga ryo kubikora natwe tukabura ubushobozi gisa bizakinda umunsi umwe
Museveni abona ko hari amahirwe Uganda n’u Burundi birusha u Rwanda
Turyamye ku bukungu tutabizi twaragowe umuzungu aduhisha ibanga ryo kubikora natwe tukabura ubushobozi gisa bizakinda umunsi umwe