Perezida w’u Bufaransa ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko azahagirira guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2021.

Jeune Afrique kuri uyu wa 17 Gicurasi yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu azagera mu Rwanda, agirane ikiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kizakurikirwa n’icyo bombi bazagirana n’itangazamakuru.

Muri uru ruzinduko, byitezwe ko Perezida Macron azafungura ku mugaragaro ikigo ndangamuco w’ururimi rw’Igifaransa, CCFR (Centre Culturel Francophone du Rwanda) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Macron azasura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi, ashyire indabo ku mva zibitsemo imibiri y’abayizize, anabunamire.

Iby’uru ruzinduko bimenyekanye mu gihe Perezida Kagame ari mu Bufaransa guhera tariki ya 16 Gicurasi 2021, aho yagiye kwitabira inama mpuzamahanga irebana na Sudani, n’ijyanye n’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.

Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, Perezida Kagame na Macron bahuye, bagirana ikiganiro kirebana n’umubano w’ibihugu byombi, uhagaze neza muri iki gihe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *