Abakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Calorina y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu gihe cya vuba bashobora guhabwa amahitamo akomeye y’uburyo bwo kwicwa.
Aya mahitamo ni abiri gusa: kuraswa urufaya rw’amasasu kugeza ubwo uwakatiwe ashizemo umwuka cyangwa se kwicazwa ku ntebe y’urumuriro w’amashanyarazi, ikamushiririza kugeza apfuye.
Ubu buryo bubiri bwashyizweho umukono na Guverineri w’iyi Leta, Henry McMaster ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, hakaba hategerejwe ko bwemezwa mu buryo budasubirwaho mu mategeko, cyangwa se bukangwa.
Ubusanzwe itegeko ryemezaga ko uwakatiwe igihano cyo gupfa ashobora guhabwa amahitamo atatu: guterwa imiti imwica, kuraswa urufaya rw’amasasu no kwicazwa ku ntebe y’amashanyarazi.
Gusa kuva yashyirwaho, nta yandi bahisemo uretse guterwa iyi miti kuko yo ibica badaciye mu bubabare bukomeye. Gusa ngo ikibazo gihari ni uko iyi miti itongeye kuboneka muri iyi Leta kuva mu 2013.
Kutaboneka kw’iyi miti, kwatumye abakatiwe baticwa kuva icyo gihe, ikaba ari yo mpamvu abarimo McMaster bemeje ko hakoreshwa ubu buryo bubiri bubabaza uwicwa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Kuraswa urufaya rw’amasasu no kwicazwa ku ntebe y’amashanyarazi; amahitamo yonyine ku wakatiwe urupfu muri USA
Kandi ibi bikorewe muri Afrika wasanga biriya bihugu byabazungu byigize abacamanza byasakuje
Kuraswa urufaya rw’amasasu no kwicazwa ku ntebe y’amashanyarazi; amahitamo yonyine ku wakatiwe urupfu muri USA
Kandi ibi bikorewe muri Afrika wasanga biriya bihugu byabazungu byigize abacamanza byasakuje