fb_img_16213250711919619.jpg

Bamwe mu bafata inguzanyo mu mabanki bavuga ko bagambaniwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bafata inguzanyo mu mabanki bavuga ko babangamiwe na n’Abagenagaciro bivuye kuri sisitemu yashyizweho n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abagenagaciro kuva yajyaho tariki 15 Mata 2021, bemeza ko batari gukora neza.

Abaturage bafata inguzanyo muri banki bavuga ko iki kibazo cyabaguyeho kuko bari basanzwe baka inguzanyo mu buryo busanzwe ariko ubu Urugaga rw’Abikorera rukaba rwarazanye urubuga rugoye.

Bizimana (izina ryahinduwe) yagize ati: “Biragoye cyane bitewe n’uko nta yandi mahitamo dufite. Mbere iyi sisitemu itaraza wishakiraga umugenagaciro, mukumvikana igiciro ariko ubu uzajya utegereza uwo wahawe n’urugaga. Nawe tekereza baguhaye uri buve i Huye, azaza i Rubavu ryari? Nabona ari kure azabivamo ngo bagushakire undi. Uwo mwanya uzaba uri gutakara ubu twaheze mu gihirahiro.”

Bizimana akomeza avuga ko bajya muri banki bakababwira ko batari gukora, bajya ku mugenagaciro na we akababwira ko bitari gukunda ndetse n’ubu buryo bukoreshwa bakaba batabuzi. Barasaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu kureba uburyo bafasha abaturage iki kibazo kigakemuka.

Ngirinshuti Vedaste twamusanze kuri banki imwe mu zikorera mu Rwanda avuga ko ibiciro nabyo babizamuye cyane kuko bumvikanaga n’umugenagaciro bakishyura hagati y’amafaranga ibihumbi 40 mu gihe ubu byageze ku mafaranga ibihumbi 85.

Yagize ati: “Numvikanaga n’umugenagaciro akaza akankorera, none uru rubuga ruzanye igiciro gihanitse cyane kandi kwibaza bikanyobera. Reba nawe amafaranga nzakwa n’umugenagaciro, ukongeraho umufuragiro wa banki murabona atari akarengane rwose ubuyobozi budufashe.”

Abahagariye amabanki nabo bagaragaza imbogamizi z’iyi gahunda yatangijwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro bavuga ko iyi system batayizi, izatuma abaturage bareka gufata inguzanyo kubera gusiragira.

Ngirabakunzi Justin ni umuyobozi wa Banki ya Unguka ishami rya Rubavu. Yagize ati: “Ingaruka zaratangiye kuko uru rubuga abaturage bataruzi, ndetse na banki ntabyo twabwiwe uretse kubona bituguyeho gutyo mu itangazo batwoherereje. Ikindi ni uko n’amafaranga ari hejuru cyane, ibi bikazatera abaturage kuremererwa ntibafate inguzanyo imikorere yaza banki ikaba mibi.”
fb_img_16213250711919619.jpg

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’Urugaga rw’Abagenagaciro, David Dushimimana, ntahakana ibi bivugwa n’abaturage ndetse n’amabanki akavuga ko kuri ubu system ariyo izajya itanga umugenagaciro atari urugaga rw’abagenagaciro. Yagize ati; “Ni byo sisitemu ni yo izajya itanga umugenagaciro, si urugaga.”

Ni mu gihe aba bafata inguzanyo bo bavuga ko bafite impungenge z’uko ubu buryo buzagora umuturage ngo kuko urugaga rushobora kumuha umugenagaciro uturuka mu karere ka kure, agatinda kumugeraho ari nako gahunda ze zajya zikererwa mu gihe bakoreshaga ababegereye bigatwara igihe gito.

Uyu muyobozi w’urugaga avuga kuri iki kibazo abaturage bibaza cy’uko umugenagaciro yava kure agatinza gahunda zabo, yagize ati: “Iki kibazo ntabwo kiratugeraho ariko nibiramuka bibaye tuzashaka igisubizo.”

Abagenagaciro bavuga ko ari tekiniki z’abayobozi babo

Abagenagaciro bavuga ko iki kibazo kibabangamiye bakaba bifuza ko buri mugenagaciro yajya yishakira akazi nk’uko byari bisanzwe, ariko bagatunga urutoki ubuyobozi bw’urugaga rwabo (inama y’ubutegetsi) kuba inyuma y’ibi ngo kuko habamo abanebwe badashobora kwishakira akazi, ngo hakabamo n’abakozi ba Leta n’ab’ibigo by’abikorera bakora igenagaciro bityo kuba batazi kujya kwishakira akazi no kutabona umwanya akaba aribyo bashaka ko iyi sistemu ibafasha kubona akazi.

Baba abagenagaciro ndetse n’amabanki bavuga ko ubuyobozi bw’urugaga bwafashe uyu mwanzuro butabagishije inama z’uko byagenda. David Dushimimana yagisubije ati: “Kubera icyorezo cya Covid-19, ntitwabashije kubona uburyo duterana nk’inama rusange kuko bitari byoroshye guterana ari nayo mpamvu tutabamenyesheje.”

Ni kenshi muri uru Rugaga rw’Abagenagaciro hagiye humvikana umwuka utari mwiza mu binyamakuru bitandukanye, ushingiye ku manyanga yagaragaye mu buyobozi.

Uru rugaga rufite abanyamuryango barenga 200 mu Rwanda hose rukaba rwarashyizweho n’itegeko no17/2010 ryo kuwa12/5/2010.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *