Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 bagiranye ikiganiro.
Bimaze gutangazwa n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Afurika y’Epfo, byagize biti: “Nyakubahwa Perezida Cyril Ramaphosa ari kugirana ikiganiro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.”

Iki kiganiro cyabereye mu Bufaransa aho aba bakuru b’ibihugu bari kuva mu minsi ibiri ishize, aho bagiye kwitabira inama mpuzamahanga zirimo: irebana na Sudani n’irebana n’ubukungu bw’umugabane wa Afurika.
Mu gihe Perezida Kagame ari muri iki gihugu, yagiranye ikiganiro na Perezida wacyo, Emmanuel Macron na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, birebana n’umubano wa buri gihugu n’ikindi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


