Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke n’inkengero zayo baravuga ko urwibutso ruhubatse rutakijyanye n’igihe kuko rwashyinguwemo bwa mbere mu 1996 nk’uburyo bwo kwifashisha bashyingura imibiri y’ababo rayi inyanyagiye hirya no hino hafi ya kiliziya, bagasaba Musenyeri wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu ubutaka bwo kubakaho urwujuje ibisabwa, kuko ngo n’imibiri ishyinguye muri uru rusanzwe yatangiye kwangirika kubera kujyamo amazi.
Ubu busabe nubwo ngo bamaze ukwezi babutanze mu nyandiko, bwagaruwe n’uhagarariye Ibuka muri aka karere akaba n’umwe mu barokokeye kuri iyi kiliziya, Bagirishya JMV, ubwo kuri uyu wa 22 Gicurasi uru rwibutso rushaje rwashyingurwagamo imibiri 5003 y’Abatutsi bazize Jenoside.
Muri iyi mibiri harimo 4996 yakuwe mu rwibutso rwa Kibogora igashyingurwa kuri uru rwibutso mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iteka rya Nyakubahwa perezida wa Repubulika no 061/01 ryo ku wa 20 Gicurasi 2019, rishyiraho uburyo bwo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi hagasigara nke zishobora kwitabwaho neza zinujuje ibisabwa na CNLG, aho aka karere kagomba gusigarana 3 gusa. Indi mibiri 7 yakuwe mu mva zisanzwe abishwe bari bashyinguyemo na yo ihazanwa mu rwego rwo kuyishyingura mu cyubahiro mu rwibutso.

Mu ijambo rya Bagirishya JMV, yagaragaje ko n’ubwo bashyinguye iyi mibiri muri uru rwibutso ariko rutajyanye n’igihe, cyane cyane ko igice kimwe cyarwo imibiri yamaze kuzura,ikindi na cyo iri hafi kuzura, aboneraho gusaba kumugaragaro Nyiricyubahiro Musenyeri Sinayobye Edouard wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu uru rwibutso rwubatsemo na we wari waje kubafata mu mugongo, kubaha ubutaka bwo kubaka urwo rundi bifuza.
Aganira na Bwiza, Bagirishya yagize ati: “Twasabye Nyiricyubahiro Musenyeri ubutaka tumwizeye, cyane cyane ko hashize ukwezi tunabimusabye mu nyandiko kandi ubusabe bwacu bwamugezeho turabizi, kuko mu bashyinguye muri uru rwibutso abarenga 80% baguye kuri iyi paruwasi ari yo mpamvu n’urwa mbere ari ho rwari rwubatse, tukaba tutajya kure y’aya mateka kandi turamwizeye, asanzwe atwumva, mwanabonye ko yabaye n’uwa mbere mu kudufata mu mugongo uyu munsi, abuduhaye n’uyu munsi inyigo yahita ikorwa nibura mu myaka 2 rugashyingurwamo,ni cyo twifuza.’’
Musenyeri Edouard Sinayobye yabwiye iki gitangazamakuru ko icyo cyifuzo yari yaracyumvise kandi yongeye kucyumva anacyakira neza, ko n’ubwo ari mushya ataratambagira ubutaka bw’iyi paruwasi ngo arebe uko bungana, ariko akurikije uko yabiganiriye na Padiri mukuru w’iyi paruwasi ubu butaka bazabuhabwa.
Ati: “Ubutaka burahari n’icyifuzo nacyumvise n’ubwo atari ubwa mbere nkigezwaho, ntibwabura, tuzumvikana igikwiye ndumva nta kibazo, bagire icyizere, sindareba uko isambu ingana ariko nkurikije ibyo navuganye na padiri mukuru, ndumva buzaboneka, tuzicarana na we, Akarere n’abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tugene ingano yabwo,nta kibazo rwose.’’
Iyi mibiri 5003 yashyinguwe muri uru rwibutso ihasanze indi isanga 48,000.






