Seninga watozaga Musanze FC yirukanwe umukino utararangira, asabwa kuguma i Bugesera

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishime Placide yirukanye umutoza w’iyi kipe, Seninga Innocent umukino wayihuzaga na Gasogi United utararangira. Byabereye ku kibuga cya Bugesera cyakinirwagaho umukino wahuzaga aya makipe, mu masaa kumi y’ikigoroba cy’uyu wa 23 Gicurasi 2021. Tuyishime utishimiye umusaruro wa Seninga muri uyu mukino, yumvikanye yarakaye cyane, ari na yo mpamvu ishobora kuba yatumye […]

Umunyekongokazi wahungaga iruka rya Nyiragongo yabyariye mu Rwanda, umwana amwita Umutoni

Umubyeyi w’i Goma wahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, Devotha Mawazo, yaraye abyariye mu Murenge wa Busasamana w’Akarere ka Rubavu mu Rwanda, yita uruhinja we ā€˜Umutoni’. Impamvu uyu mubyeyi yise umwana we iri zina nk’uko yabisobanuye, ni uko yabyariye mu Rwanda kandi akaba yafashijwe n’Abanyarwanda. Mawazo mu nkuru dukesha RBA, yagize ati: ā€œUmwana wanjye mwise Umutoni, […]

Iruka rya Nyiragongo: Batanu bahungaga bapfuye, inzu nyinshi zasenyutse

e2eqq91xoaelmte.jpg

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Lt Gen. Ndima Constant yatangaje ko abantu batanu bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bapfiriye mu mpanuka yatewe n’umuvundo, hakaba hanasenyutse inzu nyinshi. Gen. Ndima yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021. Yavuze ko […]

Abanyarwanda, Perezida Kagame, mwakoze gufungura umupaka_Umunyekongo

goma.jpg

Umunyamategeko akaba n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Me Dominique Mpundu yashimiye Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, bemeye gufungurira umupaka, abahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bakinjira. Me Mpundu yashimye yifashishije videwo y’amasegonda 40 igaragaza amagana y’Abanyakongo binjira mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda birukanka baturutse mu wa Goma muri RDC. Yagize ati: […]

Nyamasheke: Ibuka irasaba Kiliziya ubutaka bwo kubakaho urwibutso rujyanye n’igihe

imyinshi_muri_iyi_mibiri_yari_ishyinguye_mu_rwibutso_rwa_kibogora_.jpg

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke n’inkengero zayo baravuga ko urwibutso ruhubatse rutakijyanye n’igihe kuko rwashyinguwemo bwa mbere mu 1996 nk’uburyo bwo kwifashisha bashyingura imibiri y’ababo rayi inyanyagiye hirya no hino hafi ya kiliziya, bagasaba Musenyeri wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu ubutaka bwo kubakaho urwujuje ibisabwa, kuko ngo n’imibiri ishyinguye muri uru […]

Umukino wa Marine na Rutsiro FC wasubitswe kubera iruka rya Nyiragongo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse umukino wari guhuza Marine na Rutsiro FC kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasobanuye ko impamvu y’isubikwa ry’uyu mukino ari iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyarutse guhera ku mugoroba w’uyu wa 22 Gicurasi 2021. Yagize iti: ā€œUmukino […]

Perezida Tshisekedi yahagaritse uruzinduko yagiriraga i Burayi, kubera iruka rya Nyiragongo

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĆ©lix Tshisekedi yahagaritse uruzinduko yagiriraga ku mugabane w’i Burayi, yiyemeza gusubira muri iki gihugu ayoboye, agakurikirana uko abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bari gufashwa. Byatangajwe n’ibiro bye mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021, ubwo iki kirunga cyegereye umujyi wa Goma mu Ntara […]

Hon. Habineza arasaba ko abadepite bakongerwa bakagera ku 100, mu kugabanya icyuho mu mikorere yabo

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba anarihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, arasaba Leta kongera umubare w’abadepite ukava muri 80 ukagera ku 100 mu rwego rwo kugabanya icyuho mu mikorere yabo. Dr Habineza yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku mavugurura yifuzwa ku bijyanye n’amatora, yakozwe n’abayoboke b’iri […]

Suarez yasutse amarira nyuma yo guhesha AtlƩtico Madrid igikombe cya shampiyona (Amafoto)

img_20210523_074356.jpg

Rutahizamu Luis Suarez yagaragaye asuka amarira, nyuma yo gufasha ikipe ya AtlĆ©tico de Madrid kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne. AtlĆ©tico Madrid yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espagne cya 11 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Real Valladolid ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona. Iyi kipe y’umutoza Diego Simeone yatwaye iki gikombe, […]

U Rwanda rwakiriye Abanyekongo barenga 3500 bahungaga iruka rya Nyiragongo

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) yatangaje ko iki gihugu cyaraye cyakiriye Abanyekongo barenga 3500 bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Iyi Minisiteri yatangarije ku rubuga rwa Twitter mu masaa sita y’uyu wa 23 Gicurasi 2021 iti: ā€œRubavu, u Rwanda rwakiriye Abanyekongo barenga 3500 bashakaga ubuhungiro bitewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.ā€ Ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye […]