Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse umukino wari guhuza Marine na Rutsiro FC kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021.
FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasobanuye ko impamvu y’isubikwa ry’uyu mukino ari iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyarutse guhera ku mugoroba w’uyu wa 22 Gicurasi 2021.
Yagize iti: “Umukino wa Primus National League wagombaga guhuza Marine FC na Rutsiro FC wasubitswe ku bw’impamvu zitunguranye zijyanye n’ikirunga cyo muri DRC cyarutse.”
N’ubwo iri shyirahamwe ritabisobanuye, bivugwa ko sitade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu aya makipe yari gukiniraho uyu mukino, ubu yateguriwe kwakira Abanyekongo bahunze iruka ry’iki kirunga.
FERWAFA yatangaje ko umunsi uyu mukino uzakinirwaho uzatangazwa mu gihe kitarambiranye.
Marine na Rutsiro FC ni amakipe abiri mu munani yakatishije itike yo gukomeza mu cyiciro cy’ahatanira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, nyuma yo kwitwara neza akaboneka mu myanya ibiri ya mbere mu matsinda yari aherereyemo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


