Umubyeyi w’i Goma wahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, Devotha Mawazo, yaraye abyariye mu Murenge wa Busasamana w’Akarere ka Rubavu mu Rwanda, yita uruhinja we ‘Umutoni’.
Impamvu uyu mubyeyi yise umwana we iri zina nk’uko yabisobanuye, ni uko yabyariye mu Rwanda kandi akaba yafashijwe n’Abanyarwanda.
Mawazo mu nkuru dukesha RBA, yagize ati: “Umwana wanjye mwise Umutoni, izina ry’Ikinyarwanda kuko namubyariye mu murenge wa Busasamana no kubera ko nshima uko nafashijwe n’Abanyarwanda.”
Nyiragongo yatangiye kuruka ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021, ababarirwa mu 200,000 b’i Goma barahunga, abenshi muri bo bahungira i Sake.
Amakuru aturuka muri RDC avuga ko abapfuye ari 13 barimo 9 bapfiriye mu mpanuka yatewe n’umuvundo ubwo bahungaga. Inzu zirenga 500 zasenywe n’amahindure yari yatangiye gusatira Goma.
Ikirunga ntabwo kikuruka, kubera iyi mpamvu, abaturage b’i Goma batangiye gusubira mu ngo zabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


