Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba anarihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, arasaba Leta kongera umubare w’abadepite ukava muri 80 ukagera ku 100 mu rwego rwo kugabanya icyuho mu mikorere yabo.
Dr Habineza yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku mavugurura yifuzwa ku bijyanye n’amatora, yakozwe n’abayoboke b’iri shyaka kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021.
Muri iyi nama, Dr Habineza yavuze ko ubu u Rwanda rufite abadepite 80 batowe hashingiwe ku itegeko rya kera mu 2003, ubwo igihugu cyari gifite abaturage babarirwa muri miliyoni 7.
Yavuze uyu mubare ari muto muri iki gihe u Rwanda rumaze kugira abaturage bari hafi ya miliyoni 13, akabona ko ari imwe mu mpamvu zituma mu mikorere y’abadepite hagaragara icyuho.
Dr Habineza yagize ati: “Turi kugendera ku itegeko ryo mu 2003 ryashyizeho abadepite 80 mu Nteko, icyo gihe abaturage bari miliyoni 7. Ubu tugeze hafi miliyoni 13, byibuze turebye ubushobozi bw’igihugu, hongerwe abandi badepite nka 20, bagere ku 100.”
Uyu mudepite yavuze ko mu gihe baba bongerewe, byatuma buri muturage yumva ko ahagarariwe mu Nteko.
Democratic Green Party ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemerewe guhagararirwa mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu gihe cya vuba. Ubu rifite abadepite babiri.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Hon. Habineza arasaba ko abadepite bakongerwa bakagera ku 100, mu kugabanya icyuho mu mikorere yabo
Umva mbese, abariho se bo bamaze iki? Wari wumva bavugira abaturage ??!!! Gusenyerwa, kurengannywa, gusonza….Ahubwo uwakuraho n’abariho bose bikagira inzira. Amafaranga bahembwa bakayaha abaturage
Hon. Habineza arasaba ko abadepite bakongerwa bakagera ku 100, mu kugabanya icyuho mu mikorere yabo
Umva mbese, abariho se bo bamaze iki? Wari wumva bavugira abaturage ??!!! Gusenyerwa, kurengannywa, gusonza….Ahubwo uwakuraho n’abariho bose bikagira inzira. Amafaranga bahembwa bakayaha abaturage