e2eqq91xoaelmte.jpg

Iruka rya Nyiragongo: Batanu bahungaga bapfuye, inzu nyinshi zasenyutse

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Lt Gen. Ndima Constant yatangaje ko abantu batanu bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bapfiriye mu mpanuka yatewe n’umuvundo, hakaba hanasenyutse inzu nyinshi.

Gen. Ndima yabitangarije mu kiganiro yagiriye ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021. Yavuze ko abapfuye ari abahungaga berekeza mu mujyi wa Sake uri mu burengerazuba bwa Goma.

Amakuru dukesha igitangazamakuru Actualité avuga ko kandi inzu zasenyutse zitari munsi ya 500, zirimo n’ibyumba by’amashuri; byose biri mu gace ka Buhene kari mu nkengero za Goma.

Soki Makali usanzwe atuye muri Buhene, yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Inzu zacu zatwawe n’amahindure (lave). Hari amagana y’inzu zasenyutse.”

e2eqq91xoaelmte.jpg

Usibye abapfuye n’inzu zasenyutse, iki kirunga cyatumye abagera ku 5000 bahunga barimo barimo abarenga 3500 bari bahungiye mu Rwanda.

Iki kirunga cyarakeye kuruka mu masaha y’ijoro, ndetse abenshi bari bahunze basubiye mu ngo zabo, gusa ubu haracyari inkurikizi z’imitingito ya hato na hato idafite ingufu, iri kumvikana mu burasirazuba bwa RDC no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Imibare yatangajwe y’abapfuye bazize iki kiza n’inzu cyasenye ni iy’agateganyo. Ubuyobozi bubifite mu nshingano bwo muri RDC byitezwe ko butangaza idasubirwaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Iruka rya Nyiragongo: Batanu bahungaga bapfuye, inzu nyinshi zasenyutse
    Uwomutingito mugakenketwawunvisepe ariko abanyarubavu bihangane

  2. Iruka rya Nyiragongo: Batanu bahungaga bapfuye, inzu nyinshi zasenyutse
    Uwomutingito mugakenketwawunvisepe ariko abanyarubavu bihangane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *