goma.jpg

Abanyarwanda, Perezida Kagame, mwakoze gufungura umupaka_Umunyekongo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko akaba n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Me Dominique Mpundu yashimiye Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, bemeye gufungurira umupaka, abahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bakinjira.

Me Mpundu yashimye yifashishije videwo y’amasegonda 40 igaragaza amagana y’Abanyakongo binjira mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda birukanka baturutse mu wa Goma muri RDC.

Yagize ati: “Mwakoze Abanyarwanda! Wakoze Perezida Kagame ku bwo gutekegeka ko umupaka ufungurwa kugira ngo abaturage bari bahangayitse binjire.”

Nyiragongo itari kure cyane y’umujyi wa Goma, yatangiye kuruka ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021, abaturage bagira ubwoba, batangira guhungira ku mupaka munini uhuza RDC n’u Rwanda.

Amakuru yaturutse mu Karere ka Rubavu, yavugaga ko abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda bahise boherezwa kuri uyu mupaka, babanza kuwufunga by’akanya gato.

Nyuma, aba Banyekongo baje kwemererwa kwinjira mu Rwanda, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) itangaza ko iki gihugu cyaraye cyakiriye abarenga 3500, kibaha ubuhungiro.

Guhera muri iki gitondo, umutuzo wagarutse i Goma kuko Nyiragongo yahagaritse kuruka. Abaturage bari bahunze batangiye gusubirayo.
goma.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abanyarwanda, Perezida Kagame, mwakoze gufungura umupaka_Umunyekongo
    Kalibu iwacu nta kibazo dufite mu kubakira

  2. Abanyarwanda, Perezida Kagame, mwakoze gufungura umupaka_Umunyekongo
    Kalibu iwacu nta kibazo dufite mu kubakira

  3. Abanyarwanda, Perezida Kagame, mwakoze gufungura umupaka_Umunyekongo
    Urwanda ruzahora arurwanda.ntakibi cyabanyarwanda.kalibu murisanze

  4. Abanyarwanda, Perezida Kagame, mwakoze gufungura umupaka_Umunyekongo
    Urwanda ruzahora arurwanda.ntakibi cyabanyarwanda.kalibu murisanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *