Seninga watozaga Musanze FC yirukanwe umukino utararangira, asabwa kuguma i Bugesera

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishime Placide yirukanye umutoza w’iyi kipe, Seninga Innocent umukino wayihuzaga na Gasogi United utararangira.

Byabereye ku kibuga cya Bugesera cyakinirwagaho umukino wahuzaga aya makipe, mu masaa kumi y’ikigoroba cy’uyu wa 23 Gicurasi 2021.

Tuyishime utishimiye umusaruro wa Seninga muri uyu mukino, yumvikanye yarakaye cyane, ari na yo mpamvu ishobora kuba yatumye afata icyemezo cyihuse.

Yabwiye umunyamakuru wa Radio y’igihugu, ati: “Nyewe ndamwirukanye, ntajye muri coaster.”

Uyu muyobozi yavuze ko amahirwe ahari ari uko Seninga asanzwe atuye mu Karere ka Busegera, bityo ngo agomba kuguma mu rugo, ntazamukane mu majyaruguru n’ikipe.

Ati: “Twagize amahirwe, atuye mu Bugesera, nasigarane n’umugore we mu Bugesera. Ndabivuze nka Perezida.”

Tuyishime yirukanye Seninga ubwo Gasogi United yari imaze gutsinda Musanze FC ibitego bine kuri kimwe (4-1), umusaruro mubi iyi kipe y’Akarere ka Musanze itari yiteze.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Seninga watozaga Musanze FC yirukanwe umukino utararangira, asabwa kuguma i Bugesera
    Ariko uyu Witwa Umuyobozi wa Musanze FC n’Umuswa bigez’aha, yigize nka babanyagitugu nka ba Ayatora n’abandi, Uyu Uwamuha Kuyobora Akagari cg Umurenge murabona atasubizaho ikiboko? Ariko ninde wamubwiye ko Umutoza ar’ukozi we wo Murugo, ese ashinzw’iki mu gihugu cyatuma agenera Umunyarwanda Aho atarenga ajya mu Rwanda? n’Agasuzuguro kabi Akubahuka Umugore w’umugabo nkaho bajya bajya kugirango Amaseserano na Seninga yigeze abonamo umugore we, w’umugore wa Seninga yasuzuguye Ahubwo yasuzuguye Abagore b’abanyarwandakazi n’uwabahaye AGACIRO, icyo Musaba Azige Umuco atigeze yige no kubaha Umunyarwanda,

  2. Seninga watozaga Musanze FC yirukanwe umukino utararangira, asabwa kuguma i Bugesera
    Ariko uyu Witwa Umuyobozi wa Musanze FC n’Umuswa bigez’aha, yigize nka babanyagitugu nka ba Ayatora n’abandi, Uyu Uwamuha Kuyobora Akagari cg Umurenge murabona atasubizaho ikiboko? Ariko ninde wamubwiye ko Umutoza ar’ukozi we wo Murugo, ese ashinzw’iki mu gihugu cyatuma agenera Umunyarwanda Aho atarenga ajya mu Rwanda? n’Agasuzuguro kabi Akubahuka Umugore w’umugabo nkaho bajya bajya kugirango Amaseserano na Seninga yigeze abonamo umugore we, w’umugore wa Seninga yasuzuguye Ahubwo yasuzuguye Abagore b’abanyarwandakazi n’uwabahaye AGACIRO, icyo Musaba Azige Umuco atigeze yige no kubaha Umunyarwanda,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *