Gen. Kayihura yagarutse i Kisoro nyuma y’igihe kirekire

Sangiza iyi nkuru

Gen. Kalekezi Kayihura (Kale Kayihura), umusirikare mukuru wanayoboye polisi ya Uganda, aherutse kugaruka ku ivuko mu Karere ka Kisoro, nyuma y’imyaka ine atahakandagiza ikirenge.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Kisoro, Abel Bizimana tariki ya 27 Gicurasi 2021, Gen. Kayihura yageze ku ivuko, muri gahunda yo gushyingura nyirakuru Ancilla Bucyana wari umaze gupfa.

Ifoto dukesha televiziyo ya UBC, yerekana Gen. Kayihura ari i Kisoro, aha ubutumwa abo ku ivuko.

Gen. Kayihura yirukanwe ku nshingano y’ubuyobozi bukuru bwa Polisi ya Uganda mu 2018, akekwaho ibirimo kugira uruhare mu ishimutwa no koherereza u Rwanda abaruhunze rubakurikiranyeho ibyaha, binyuze mu buryo budakurikije amategeko.

Bizimana yavuze ko urukiko rwa gisirikare rugikurikiranye Gen. Kayihura, rwamuhaye uruhushya rw’iminsi mike rwo kujya kuba yifatanyije n’abo mu muryango mu bihe by’akababaro ko kubura uyu mukecuru.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Kisoro mu mpera z’umwaka ushize, yari yasabye abaturage baho kumugirira icyizere, bakamutora, hanyuma na we akazasabira imbabazi « umuntu wabo Kayihura » ku cyaha cy’ubuhemu.

Mu gihe ab’i Kisoro bagitegereje ko azababarirwa, Gen. Kayihura yabatangarije ko atigeze ahemuka, bigaragaza ko n’ubu atemera icyaha akurikiranweho n’urukiko rwa gisirikare.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *