U Rwanda ruracyashaka icyo ruzakoresha ubutaka rwahawe mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Doreen Ntawebasa ushinzwe imishinga n’ibikorwaremezo by’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko hari gukorwa inyingo y’ibizakorerwa ku butaka u Rwanda rwahawe mu bihugu bitandukanye.

Yabitangarije ikigo cy’igihugu gishinzwe cy’isakazamakuru, RBA, ati: “Minisiteri iri mu buryo bwo kwiga inyigo yakorwa ku buryo hamenyekana ibikorwaremezo byahajya kubera ko ari mu bihugu bitandukanye, kandi n’amahirwe akaba atandukanye.”

Ntawebasa yavuze ibikorwa bishobora kujya kuri ubu butaka birimo: inzu z’ububiko (warehouses), ibyambu, inganda n’ibigega bya peteroli.

Ku rundi ruhande, ngo hari ubutaka u Rwanda rwahawe rwatangiye kubyazwa umusaruro, burimo uburi muri Repubulika ya Centrafrica bukoreshwa mu buhinzi n’ubwubatsi nk’uko byemejwe na Robert Bafakurera uyoboye urugaga rw’abikorera muri iki gihugu, PSF.

Bafakurera yagize ati: “Ubutaka twahawe na Centrafrica abikorera batangiye kububyaza umusaruro. Twahawe ubutaka bunini burimo ubwo guhinga, abikorera batangiye kubukoresha, harimo ubwo kubaka, abubaka bo mu Rwanda batangiye kubukoresha.”

Ubutaka u Rwanda rwahawe burimo hegitari 60 ziri muri Djibouti, hegitari 18 ziri muri Tanzania, hegitari 13 ziri muri Kenya, uburi muri Repubulika ya Congo.

Hari ubwo rwahawe mu myaka 35 ishize, ntirurabukoresha

Nk’ubutaka rwahawe na Kenya buherereye ku cyambu cya Mombasa, rwabuhawe mu 1984 n’uwari Umukuru w’Igihugu, Daniel Arap Moi.

Gusa u Rwanda ntabwo byarukundiye ko rubukoresha, kuko hari umushoramari wavuze ko ari ubwe, abufitiye ibyangombwa by’ubukode bw’imyaka 99.

Gusa ariko Soraya Hakuziyaremye wari Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, mu 2020 yatangaje ko ikibazo cya Leta ya Kenya n’uyu mushoramari cyakemutse, u Rwanda rukaba rutegereje kubukoresha.

Yagize ati: “Ubutaka bwari bwarahawe u Rwanda i Mombasa, byagezaho haza umushoramari wavugaga ko ari ubwe, ariko iki kibazo cyaje gukemuka. Ubu ambasade y’ u Rwanda muri Kenya iri i Nairobi yabonye icyangombwa cy’ubwo butaka, ku buryo ubu dutangiye gutekereza uko bwabyazwa umusaruro.”

Ubutaka rufite muri Tanzania na bwo rwabuhawe n’uwari Umukuru w’Igihugu, Ali Hassan Mwinyi mu 1987. Nabwo ntiburakoreshwa, kimwe n’ubu rwahawe na Djibouti mu 2013.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *