Abashakashatsi mu bijyanye n’ibirunga bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bashyize ‘camera’ itimurwa mu mwobo (crater) uri mu kirunga cya Nyiragongo kimaze iminsi 9 kirutse.
Urwego ruhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ni rwo rwabitangaje kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021.
Aba bashakashatsi bashyizemo iyi ‘camera’ babitewe n’impungenge z’uko iki kirunga gishobora kongera kuruka, bitewe n’uko iruka ryacyo ryakurikiwe n’imitingito ya hato na hato, yamaze igihe kigera ku cyumweru yumvikana.
Kugira ngo bakomeze gukurikirana ibibera muri iki kirunga, bashyize iyi ‘camera’ muri uyu mwobo unyuramo amahindure, kugira ngo ijye ifata amashusho mu buryo bw’ako kanya (live).
Nyiragongo yarutse tariki ya 22 Gicurasi 2021 itunguranye. Byatumye abaturage b’i Goma barenga 25,000 bahungira mu tundi duce.
Imitingito yakurikiyeho nayo yatumye abantu bashya ubwoba, bitewe n’uko yari ikomeje gusenya ibikorwa bitandukanye, bamwe biyemeza kuguma aho bari bahungiye.
Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 26 Gicurasi 2021 bwaburiye ab’i Goma ko Nyiragongo ishobora kongera kuruka, busaba ababarirwa mu 400,000 guhunga, bakazagaruka babisabwe. Abenshi muri bo bari mu mujyi wa Sake.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


