Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) rwa Kabusunzu ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, baravugwaho gusomanira imbere y’abarimu no kunywera itabi n’inzoga mu kigo.
Ni amakuru yamenyekanye ubwo umwe mu bafite umwana wiga muri iri shuri yamenyeshaga umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, ko aba banyeshuri basuzugura cyane abarimu babo “ku rwego rwo hejuru… bakanga kwiga, bakabuza n’abandi kwiga, bakirirwa barimo gusambanira mu ishuri, bakora ibikorwa bibi imbere y’abarimu.”
Yavuze ko abarimu barambiwe, bandikira umuyobozi w’iri shuri, Uwimbabazi Françoise, bamumenyesha ko batazongera kwigisha muri iri shuri.
Hari umwarimu wigisha muri G.S Kabusunzu wabwiye Igihe ati “Abana baratunaniye ariko tubona ari uko nta byemezo bijya bibafatirwa kandi ahanini usanga ari abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Banywera itabi hano, cyangwa bakahanywera inzoga.”
Uyu mwarimu yasobanuye ko mu gihe aba banyeshuri basinze inzoga n’itabi, ari bwo batangira gusomana nta we batinya, ndetse ngo hari n’ubwo bashaka “gusoma mwarimu”, cyangwa se bakamutera ingwa.
Uwimbabazi yavuze ko koko hari abanyeshuri banywa inzoga “nk’urubyiruko” gusa ngo ibyo kuba barashatse gusoma mwarimu nta gihamya abifitiye.
Uyu muyobozi yavuze ko ingamba kuri iki kibazo zizafatwa mu mwaka w’amashuri utaha, nk’uko yabisabye abarimu. Ati: “Nabasabye tukazazana ingamba nshya umwaka utaha kuko basigaje ukwezi bagakora ikizamini.”
Indi nkuru yerekeye G.S Kabusunzu https://bwiza.com/?Kabusunzu-Umugabo-utaramenyekana-aravugwaho-guteragura-abanyeshuri-inshinge
Mu gihe izi ngamba zitarafatwa, uyu muyobozi yavuze ko raporo ku myitwarire mibi y’aba banyeshuri yayigejeje ku nzego z’ubuyobozi, haba ku murenge no ku biro by’Akarere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
G.S Kabusunzu: Abanyeshuri baravugwaho gusomanira imbere y’abarimu, kunywera itabi n’inzoga mu kigo
Icyibazo ahubwo hari nabarimu baka nimero abanyeshuri bigisha