Sosiyete sivile ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yahamagariye abatuye mu mujyi wa Bukavu kujya mu myigaragambyo, bitewe n’uko Perezida Kagame yavuze ko nta bwicanyi ingabo z’u Rwanda zakoreye mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri RDC birimo La Prunelle na Interview byabitangaje, Adrien Zawadi uyoboye iyi sosiyete sivile aherutse kwandikira umuyobozi wa Bukavu, amumenyesha iby’iyi myigaragambyo irakorerwa mu ifasi ye.
Ijambo rya Perezida w’u Rwanda bavuga ko rigiye kubatera kwigaragambya yarivuze ubwo yari mu Bufaransa, mu kiganiro yagiranaga n’ibitangazamakuru France 24 na RFI.
Icyo gihe, abanyamakuru bamubajije ku byaha by’ubwicanyi Rapport Mapping yateguwe n’impuguke za UN, ishinja ingabo zirimo iz’u Rwanda, avuga ko nta byaha zakoreye muri RDC kandi ko ‘raporo’ yakozwe ku bw’inyungu za politiki kandi ko kuva yasohoka itigeze ivugwaho rumwe.
Zawadi mu ibaruwa yandikiye Meya wa Bukavu, yasobanuye ko ijambo rya Perezida Kagame rihakana amateka y’ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa RDC.
Yanavuze kandi ko Perezida Kagame yibasiye Dr Denis Mukwege usaba ko abo iyi raporo ivuga ko bakoreye ibyaha muri RDC bakurikiranwa n’ubutabera.
Mu gihe yagiranaga ikiganiro n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, Perezida Kagame yasabwe kuvuga kuri Dr Mukwege nk’uwahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 2018, unasaba ko abavugwaho uruhare muri ibi byaha bakurikiranwa, avuga ko “akoreshwa n’imbaraga zitagaragara” kandi ko yahawe iki gihembo kugira ngo akoreshwe.
Iyi myigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa 1 Kamena 2021 mu masaha y’igitondo. Ngo bazayikora mu “rwego rwo kwerekana no kurwanirira agaciro” kabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
I Bukavu bateguye imyigaragambyo, ngo Perezida Kagame yahakanye ubwicanyi bwavuzwe muri RDC
Erega bavuye mû ishyamba ariko ryo ntiryontiryabavuyemo burya imvugo niyo ngiro niko umuntu yigaragaza
I Bukavu bateguye imyigaragambyo, ngo Perezida Kagame yahakanye ubwicanyi bwavuzwe muri RDC
Erega bavuye mû ishyamba ariko ryo ntiryontiryabavuyemo burya imvugo niyo ngiro niko umuntu yigaragaza