Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi Karasira Aimable, rumukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Ruvuga ko ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Karasira Aimable ubu afungiwe kuri sitasiyo y’uru rwego ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye itegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu gitondo cy’uyu wa 31 Gicurasi 2021, Karasira yatangaje ko yahagamawe ku murongo wa telefone n’umukozi wa RIB witwa Philibert, amusaba kumusanga ku cyicaro cy’uru rwego ku Kimihurura.
Ayo ni yo makuru ye yaherukaga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Karasira Aimable yatawe muri yombi
Muce iteka mu Rwanda nkuko Byumvuhore abivuga!!!
Karasira Aimable yatawe muri yombi
Muce iteka mu Rwanda nkuko Byumvuhore abivuga!!!