fb_img_16226155771022547.jpg

Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga

Sangiza iyi nkuru

Ejo tariki ya 1 Kamena 2021, Kenya yizihije umunsi mukuru wiswe Madaraka Day, wibukirwaho igihe yigobotoye amategeko y’abakoloni b’Abongereza mu 1963.

Uyu munsi wizihirijwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri Kisumu waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kuwuryoshya, by’umwihariko kwiyerekana kw’abasirikare bagendera mu kirere bazwi nka ‘parakomando’.

Ubwo umwe muri aba parakomando yiyerekanaga agendera mu mutaka (parachute), yashatse kumanukira ku kibuga, ariko agiye kugera hasi, kugabanya umuvuduko biramunanira, yikubita hasi cyane.

Muri iyi mpanuka, uyu musirikare yavunitse ukuguru, abashinzwe ubutabazi bamushyira mu mbangukiragutabara (ambulance) mu buryo bwihuse, bagenzi be bakomeza kwiyerekana, ibindi bikorwa byari byateguwe nabyo birakomeza.

fb_img_16226155771022547.jpg
fb_img_16226155931336968.jpg
fb_img_16226156441676406.jpg
fb_img_16226156524673075.jpg
fb_img_16226155866834353.jpg

Amafoto: Star/Kenya

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga
    ndashakumukunzi wumukobwa 0791235018

    1. Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga
      SHAKAUMUKUNZIWITONDA UK UNDAGUSENGA

    2. Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga
      SHAKAUMUKUNZIWITONDA UK UNDAGUSENGA

  2. Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga
    ndashakumukunzi wumukobwa 0791235018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *