Ejo tariki ya 1 Kamena 2021, Kenya yizihije umunsi mukuru wiswe Madaraka Day, wibukirwaho igihe yigobotoye amategeko y’abakoloni b’Abongereza mu 1963.
Uyu munsi wizihirijwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri Kisumu waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kuwuryoshya, by’umwihariko kwiyerekana kw’abasirikare bagendera mu kirere bazwi nka ‘parakomando’.
Ubwo umwe muri aba parakomando yiyerekanaga agendera mu mutaka (parachute), yashatse kumanukira ku kibuga, ariko agiye kugera hasi, kugabanya umuvuduko biramunanira, yikubita hasi cyane.
Muri iyi mpanuka, uyu musirikare yavunitse ukuguru, abashinzwe ubutabazi bamushyira mu mbangukiragutabara (ambulance) mu buryo bwihuse, bagenzi be bakomeza kwiyerekana, ibindi bikorwa byari byateguwe nabyo birakomeza.

Amafoto: Star/Kenya
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga
ndashakumukunzi wumukobwa 0791235018
Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga
SHAKAUMUKUNZIWITONDA UK UNDAGUSENGA