Mu gihe Isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa amata ejo tariki ya 1 Kamena 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yerekana ko bitewe n’ubwiyongere bw’umukamo mu Rwanda, ku mpuzandengo (average) buri Munyarwanda anywa litiro 72 z’amata ku mwaka.
Iyi Minisiteri ivuga ko kuva mu mwaka w’2014 kugeza mu 2020, umukamo wavuye kuri litiro 1,735,000 ku munsi, ugera kuri 2,450,000 ku munsi.
Isobanura ko hashingiwe ku batuye u Rwanda babarirwaga muri 12,500,000 kugeza mu 2020, ubaye ukubye uyu mukamo umubare w’iminsi igize umwaka, ari bwo wasanga ko buri wese yaba anywa izi litiro 72.
Ku rundi ruhande ariko, igihugu kiracyafite umukoro utoroshye wo kongera umukamo kugira ngo amata buri Munyarwanda anywa yiyongere, kuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, FAO, byibuze utuye mu Karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereyemo, akwiye kuba anyway litiro 120 ku mwaka.
Ibyatangajwe na MINAGRI ntibisobanuye ko buri Munyarwanda anywa izi litiro z’amata, ahubwo ni impuzandengo (average) nk’uko byavuzwe haruguru, kuko hari n’abatayanywa bitewe no kutayashobora, kubura ubushobozi bwo kuyagura cyangwa se kuyanywa bitari mu muco wabo.
Ikibaho mu gihe hategurwa raporo nk’izi, hahuzwa imibare y’abayanywa cyane, iy’abayanywa gake n’iy’abatayanywa, nyuma bikagaragara ko iyo bose baba bayanywa ku gipimo kimwe, buri wese aba yaranyoye ari ku ngano iyi n’iyi (urugero; izi litiro 72).
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


