Urukiko rugiye kumva ubujurire bwa Dr Kayumba wafunzwe umwaka, avuga ko arengana

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rugiye kumva ubujurire bwa Dr Christopher Kayumba wafungiwe muri gereza ya Nyarugenge (Mageragere) mu gihe kigera ku mwaka, aho avuga ko yarenganaga.

Uyu munyapolitiki wigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 10 Ukuboza 2019, akurikiranwaho ibyaha bitatu birimo: guteza imvururu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali no gusindira mu ruhame.

Icyo gihe yari kuri iki kibuga cy’indege, agiye kwerekeza muri Kenya, aho bivugwa ko yashwanye n’abakozi bo ku kibuga cy’indege bamubwiye ko yakerewe bashingiye ku itike yari afite, nyamara we akavuga ko atakerewe, na we ashingiye ku makuru yabonaga kuri iyi tike.

Tariki ya 31 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwamuburanishije, rwakutiye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge.

Dr Kayumba akiri muri iyi gereza, Urukiko rwa Kicukiro tariki ya 29 Nyakanga 2020 rwamuhamije icyaha kimwe cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe.

Dr Kayumba yarangije igihano, afungurwa tariki ya 5 Ukuboza 2020. Ku munsi wakurikiyeho, yabwiye itangazamakuru ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko we n’umunyamategeko we banamaze gutanga ubujurire kuri iri fungwa.

Icyo gihe yagize ati: “Ibyo kumfunga ntabwo byakurikije amategeko kandi narabivuze mu rukiko. Ariko twarajuriye, …uno mwaka bankatiye ni ibintu najuriye, nzasubira mu rukiko.”

Nyuma yo kumenyeshwa igihe urukiko ruzumvira ubujurire bwe, Dr Kayumba yabwiye igitangazamakuru The Chronicles ko icyo ashaka ari uko izina rye ryahanagurwaho icyasha, icyaha yahamijwe n’urukiko akagikurwaho.

Yagize ati: “Nta bimenyetso byatanzwe ku byaha bitatu byose, nta n’impamvu umucamanza yatanze yo kumpanaguraho ibyaha bibiri, akampamya kimwe! Kuko najuriye, ubushinjacyaha ntibubikore, icyo niteze ni uko izina ryanjye ryakurwaho icyaha, umucamanza akangira umwere, gufungwa umwaka…”

Urukiko ruzumva ubujurire bwa Dr Kayumba tariki ya 10 Kamena 2021, guhera saa mbiri z’igitondo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *