Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka West Pokot muri Kenya, Jackson Tumwet, yatangaje ko uru rwego rwataye muri yombi umubyeyi witwa Elizabeth Nalem uherutse gukora ubukwe n’Umwuka Wera nk’uko yabyivugiye.
Nalem w’imyaka 41 y’amavuko yatawe muri yombi kuri uyu wa 1 Kamena 2021 bikekwa ko azira kuba yarataye abana batandatu yabyaye n’umugabo we wamukoye inka 22 n’ihene 15, nyuma yo gushyingiranwa n’Umwuka Wera.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo Nalem wari wambaye agatimba nk’umugeni, yatunguranye, akorera ubukwe bukomeye mu busitani bwa Shalangaa buherereye mu gace ka Mukutano, muri aka karere.

Yafashe ijambo abwira abari babwitabiriye ko Umwuka Wera wamuhamagaye, umusaba ko bakora ubukwe, ndetse utegeka Pasiteri we witwa Albert Rumaita ko amukodeshereza ibikenerwa mu bukwe byose birimo: agatimba, imodoka n’ubusitani.
Soma inkuru irambuye ku bukwe bwa Nalem hano https://bwiza.com/?Amafoto-Umugore-w-abana-6-yakoze-ubukwe-bukomeye-n-Umwuka-Wera
Nyuma y’ubukwe, Nalem ntiyasubiye kubana n’umuryango we, ahubwo yafashe inzira yerekeza muri Uganda, afite gahunda yo gukomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuvuga Ubutumwa Bwiza nk’uko ngo Umwuka Wera yari yabimutegetse.
Gusa ubwo yari ataragera ku mupaka uhuza Kenya na Uganda, abaturage baramugaruye. Yabwiye Nation ko Umwuka Wera yamusabye gusubira muri Mukutano kugira ngo abaturage batamugirira nabi.
Nyuma yo gusubira muri Mukutano, ngo Umwuka Wera wari wamusabye ko agomba guhindukira akajya muri Uganda, agakomereza muri USA. Ati: “Nageze mu gace ka Amudat, ngaruka mu rugo kuko abantu bashakaga kunyica. Ariko nzakomeza, nta wuzampagarikira urugendo.”
Iki gitangazamakuru cyamubwiye ko umugabo we witwa Joseph Nalem ashaka ko bongera kubana, ariko yaragitsembeye, agira ati: “Sinshaka uyu mugabo, nashakanye n’Umwuka Wera. Ntabwo mushaka, nasabwe kugaruka mu rugo.”
Nalem yamaze amasaha atandatu muri kasho, nyuma aza gufungurwa nta cyaha na kimwe kimenyekanye yari akuriranweho.
Jackson Tumwet yavuze uyu mubyeyi afite umwana mutoya agomba kwitaho, mu gusobanura impamvu ikomeye yaba yatumye atabwa muri yombi. Ariko kandi, yanavuze ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ku buryo yaba akeneye abaganga bamufasha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


