Umuherwe wo muri Tanzania arifuza ko umuhungu wa Ali Kiba yazabana na Tiffah wa Diamond

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe wo mu gihugu cya Tanzania yatanze igitekerezo cyo gutangira gukusanyiriza inkwano umuhungu wa Ali Kiba ngo bashake amafaranga bazajya gukwa umukobwa wa Diamond Tiffah ngo aba bana b’ibyamamare muri iki gihugu bazabane.

[ad id=”44145″]

Ibi byaje nyuma y’aho hagaragaye ifoto y’umuhungu wa Ali Kiba ari kumwe na Tiffah wa Diamond, abafana b’aba bahanzi bagahita batangira kubaza niba aba bana byashoboka ko bazabana bigatuma aba bahanzi bivugwa ko badacana uwaka bongera kurebana mu maso.

Iyi nkuru rero yaje kugera mu matwi y’umuherwe wo muri Dar es Salaam unakunda bikomeye aba bahanzi bombi.

Uyu muherwe rero inkunga yatanze y’igitekerezo mu mpaka zagirwaga n’abafana, nuko bakusanya inkunga ku buryo nawe azirebera ubukwe bw’imiryango ya Ali Kiba na Diamond.

kiba-766x547

[ad id=”44145″]

Urubuga rwa Bigeye dukesha iyi nkuru ruvuga ko iyi nkuru yavuzwe cyane bigera aho umunyamakuru kuri radio avugisha Diamond akamubaza icyo atekereza kuri ubu bukwe nuko Ali Kiba ashobora kuzaba bamwana we umunsi umwe.

Mu gusubiza Diamond yasetse cyane ariko ntiyahakana ko bishoboka, gusa yongeraho ko inkwano igomba kuzaba byibuze iri hejuru ya miliyoni y’Amadolari.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *