Kibira: Abavuga Ikinyarwanda 8 baguye mu mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye, abandi bafashwe

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare b’u Burundi n’abitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda, bongeye kurwanira mu ishyamba rya Kibira mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 6 Kamena 2021, ahaherera muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke.

SOS Media ivuga ko intandaro y’iyi mirwano yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye, ari igico aba barwanyi batezemo abasirikare b’u Burundi bari ku burinzi tariki ya 5 Kamena, bagakomeretsamo bane.

Abasirikare b’u Burundi mu rwego rwo gushaka kwihorera, nabo batangiye guhiga bukware aba barwanyi, kugeza ubwo bakozanyirijeho mu duce dutandukanye twa Mabayi turimo: Ngara, Gafumbegeti na Kubande.

Umuturage waganiriye na SOS yavuze ko mu masaa cyenda y’umugoroba wo kuri uyu wa 6 Kamena, ubwo bumvaga urusaku rw’izi mbunda, bahiye ubwoba, bamwe muri bo batangira guhunga. Ati: “Twari dufite ubwoba. Imiryango myinshi yahunze ingo, ifite ubwoba ko igabwaho igitero.”

Nyuma y’iyi mirwano, byamenyekanye ko abarwanyi 8 bishwe, imbunda zabo 8 nazo zirafatwa. Uwatanze amakuru yagize ati: “Abarwanyi ni bo bishwe. Abasirikare kandi bafashe imbunda 8, banafata mpiri abakomeretse. Ntabwo bari kubasha guhunga.”
Abayobozi bo muri Mabayi ngo basabwe guhita bashyingura imirambo y’abarwanyi biciwe muri iyi mirwano.

Hari umusirikare w’u Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa wabwiye SOS ko bahawe itegeko ryo guhiga aba barwanyi aho bari hose. Yavuze ko ku munsi w’iyi mirwano, basenye ibirindiro byabo, babavana mu bindi.

Bikekwa ko aba bavuga Ikinyarwanda ari abarwanyi b’umwe mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda bashinze ibirindiro mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, nka FLN, n’ubwo uyu mutwe wagiye wigamba ko ufite ibirindo mu Rwanda.

Kumenya ibyayo kandi birasa n’ibikiri urujijo mu gihe na Leta y’u Burundi yagiye ihakana kenshi ko nta mwanzi w’u Rwanda ufite ibirindiro muri Kibira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *