BRD ntifite amakuru yuzuye ku bize kaminuza ku nguzanyo ya Leta

Sangiza iyi nkuru

Umugenzuzi Mukuru wa Leta y’u Rwanda, Obadiah Biraro mu kwezi gushize yagaragaje ko Banki y’igihugu itsura amajyambere idafite amakuru yuzuye ku barangije kaminuza n’amashuri makuru bigiraga ku nguzanyo ya Leta.

Nk’uko The Chronicles yabitangaje, iyi banki izwi nka BRD yahawe inshingano yo kubika amakuru y’abanyeshuri, uretse no kugira amakuru yose ku rutonde rw’abo ifite, ngo ariko hari n’abataruriho kandi barahawe inguzanyo.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi banki ivuga kugeza muri Mata 2021 yari ifite urutonde rw’abantu 88,451 bigiye ku nguzanyo ya Leta, Biraro we akaba yarasanze urutonde rw’abigiye ku nguzanyo ya Leta BRD ifite ari 16,705, gusa nabo ngo hari amakuru yabo idafite.

Mu makuru akenewe ashingirwaho mu kwishyuza abigiye ku nguzanyo ya Leta harimo: amazina, nimero z’indangamuntu, igihe buri wese yigiye, ideni buri wese afitiye Leta n’inyungu ku nguzanyo buri wese agomba kwishyura.

Mu bubiko bw’amakuru bw’iyi banki, nta nimero z’indangamuntu z’abantu 3563 bigiye ku nguzanyo ya Leta barimo, 863 ntabwo igihe batangiriye kwiga n’igihe barangirije kizwi, 876 ntabwo ingano y’ideni babereyemo Leta izwi.

Mu bindi bibazo byagaragaye kuri BRD kandi harimo kutavugurura amakuru ari ku rubuga rw’abanyeshuri bigiye n’abigira ku nguzanyo ya Leta ruzwi nka EFMIS (Education Finance Management Information System).

Mu bugenzuzi, Biraro kandi ngo yasanze hari za konti za BRD ziriho amafaranga y’u Rwanda y’umurengera 221,869,212 yishyujwe abigiye ku nguzanyo ya Leta, abishyuzwe igiteranyo cy’abarirwa muri miliyoni 50.8 ni bo bamenyesheje iyi banki ko yabarenganyije.

Kuva muri Mutarama 2016 kugeza mu Kuboza 2020, BRD imaze kwishyuza amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 11.7.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. BRD ntifite amakuru yuzuye ku bize kaminuza ku nguzanyo ya Leta
    Iki kigo gifite imikorere mibi,nabajije umwenda nzishyura,ayo maze kwishyura nasigaye bambwiraka ntabyo bazi,bansezeranya kubimpa dans trois jrs,none hashize umwaka.

  2. BRD ntifite amakuru yuzuye ku bize kaminuza ku nguzanyo ya Leta
    Iki kigo gifite imikorere mibi,nabajije umwenda nzishyura,ayo maze kwishyura nasigaye bambwiraka ntabyo bazi,bansezeranya kubimpa dans trois jrs,none hashize umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *