Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ejo ku wa 8 Kamena 2021 yohereje Adonia Ayebare mu Burundi, ageza kuri Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwihariye.
Adonia Ayebare usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Museveni yemereje aya makuru ku rubuga rwa Twitter ubwo yari amaze guhura na Ndayishimiye.
Yagize ati: “Wakoze Gen. Neva (Ndayishimiye) kunyakirana urugwiro mu rugo rwawe mu Ntara ya Gitega, aho nakugerejeho ubutumwa bwihariye bwa Kaguta Museveni.”
Ntabwo Ayebare yahishuye iby’ubu butumwa, gusa bishoboke ko bwari bufite aho buhuriye n’umuhango wo kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu, unibukirwamo Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi umaze umwaka apfuye.
Byashimangirwa n’uko Ayebare yitabiriye uyu muhango, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro.

Museveni yoherereje Ndayishimiye ubu butumwa nyuma y’aho muri Gicurasi 2021 bahuriye muri Uganda. Icyo gihe bagiranye ikiganiro, bemeranya ubufatanye bw’igihugu byombi mu guteza imbere ibikorwa bizamura ubukungu n’umutekano.
Uganda iri gutegura umushinga wo kubaka umuhanda ujya mu Burundi, uzaca muri Tanzania. Witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’impande zombi.



