lyamba.jpg

Uruganda rwahaga abanyeshuri mudasobwa, rwarahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre yatangaje ko uruganda rwa POSITIVO BGH rwahaga abanyeshuri mudasobwa ku nguzanyo rwahagaritswe, ikaba ari yo mpamvu hashize igihe kirekire igikorwa cyo kuzitanga cyarahagaze.

Mu kiganiro Prof. Lyambabaje yagiriye kuri Radiyo Salus tariki ya 5 Kamena 2021, yamenyeshejwe ikibazo cya mudasobwa zahawe abanyeshuri, zigahita zipfa.

Yasubije ko mu gihe hashakishwa uburyo izi mudasobwa zakorwa, uru ruganda rwahagaritswe. Yagize ati: “Ikibazo cy’abanyeshuri bahawe laptops za POSITIVO zigahita zipfa kirazwi, kandi kampani yazitanze yarahagaritswe. Kuri ubu hari gushaka uko zakorwa kugira ngo zongere kuba nzima.”

Prof. Lyambabaje yakomeje avuga Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego zishinzwe uburezi zirimo Minisiteri y’Uburezi n’ikigo cy’igihugu gisinzwe guteza imbere uburezi, REB, bari gushakisha uburyo igikorwa cyo gukomeza gutanga mudasobwa cyakomeza, ku ikubitiro hakaba hakenewe izigera mu 15,000.
lyamba.jpg

Yagize ati: “Impungenge dufite ariko ni uko: dukeneye mudasobwa 15,000, isoko ryo kuziguraho n’aho ubushobozi buzava.” Gusa ngo ibitekerezo by’aho ubushobozi buzava birahari, ati “kandi turifuza ko byakorwa vuba, bigakemuka.”

Gahunda yo guha abanyeshuri mudasobwa za POSITIVO BGH by’umwihariko ku biga muri kaminuza y’u Rwanda no mu mashuri makuru ya Leta yatangiye mu mwaka w’2015.

Byari biteganyijwe ko zizajya zihabwa buri munyeshuri mushya wigira ku nguzanyo ya Leta uyikeneye; ni ukuvuga ngo buri mwaka. Ubu imyaka ibiri igiye gushira zidatangwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *