Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ugushyingo, cyasubije inyuma igitero cy’inyeshyamba ku Musozi wa Carmel (Mont Carmel) mu birometero 3 uvuye mu mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano y’iminota igera kuri 20.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe na komanda w’ibikorwa bya Sokola I, Gen. Fall Sikabwe, ngo hari ahagana saa kumi n’imwe n’igice ubwo inyeshyamba za Mai-Mai zagabaga igitero ku birindiro bya gisirikare biri kuri uwo musozi.
Amakuru akaba avuga ko inyeshyamba 2 zishwe indi igafatwa muri iyo mirwano.
Nyuma yo kwirwanaho kw’igisirikare, Gen. Sikabwe yemeza ko igisirikare cyatangije ibikorwa cyo guhiga no guhumbahumba imitwe yose yitwaje ibirwanisho igikorera muri icyo gice.
Imirwano yo muri icyo gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize yaje nyuma y’ukwezi FARDC na none ikuye mu birindiro byayo abarwanyi ba Mai-Mai igice kitwa Corps du Christ, kuri uwo musozi wa Carmel.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko Gen Sikabwe yakomeje atangaza ngo icyo gitero cyari cyagabwe mu rwego rwo kugarura kubahiriza amategeko kuri ako gasozi nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo gushyira ibirwanisho hasi cyari cyahawe uyu mutwe wabaga kuri ako gasozi kirangiye.
Ubwo izi nyeshyamba zahungaga nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru isoza ivuga, izibarirwa mu ijana zahunze zerekeza ahitwa Isale, agace kari mu majyepfo ya Teritwari ya Beni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


