Kubika amateka ni ukubika ibimenyetso byifashishwa mu butabera-Mugiraneza Assumpta

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ikigo “Iriba ry’umurage w’amateka mu Rwanda,” Mugirneza Assumpta yibukije Abanyarwanda kugira umuco wo kwibikira amateka nk’imwe mu nkingi yafasha kugera ku butabera buboneye.
[ad id=”44145″]
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo tariki ya 30 Ugushyingo 2016, uyu muyobozi yagize ati” kubika amateka, mu buryo bufite umutekano uhagije, ni ngombwa ku Banyarwanda kuko bigira akamaro no mu butabera. Nta butabera butagira ibimenyetso.”
Aha yagaragaje ko ubutabera bwaba ubwo mu Rwanda n’ahandi bukenera ibimentetso ahanini bwanditse, bityo amateka y’u Rwanda aramutse abitswe n’abanyarwanda ubwabo, ashobora kujya yoroshya ubutabera mu gihe hari ukurikiranwe.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagomba kugira umuco wo kwibikira amateka mu buryo bugezweho kandi bwizewe, kuko kugeza ubu ngo amateka menshi abitswe n’abakoronije u Rwanda barimo Abadage n’Ababiligi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama n’abanyamakuru yari igamije kurebera hamwe ibyazaganirwaho mu nama y’iminsi 2 iteganyijwe ku itariki ya 2 n’iya 3 Ukuboza 2016, iyi nama ikazaba igamije kurebera hamwe uburyo hakusanywa ndetse hakabikwa amateka y’u Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda ubwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *