JA726XMYYJLKXLNBIDJ7XOA7JI

Salva Kiir yirukanye umugaba mukuru w’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir, yakoze impinduka nshya muri guverinoma ye zirimo kwirukana umugaba mukuru w’ingabo ndetse na Minisitiri w’Imari wari umaze igihe kitageze ku byumweru bibiri muri uwo mwanya.

Itangazo rya leta ya Sudani y’Epfo ryatangaje ko General Paul Nang, wari umaze kuyobora igisirikare kuva mu Ukwakira gushize, yakuwe ku mwanya we nyuma y’igihe igihugu gikomeje guhura n’umutekano muke ndetse ibikorwa bye bikaba byaravugwagaho byinshi.

Mu mwanya we, Perezida Kiir yongeye gushyiraho General Santino Deng Wol, umwe mu nshuti ze za hafi kandi ukomoka mu karere ka Bahr El Gazal, aho Kiir na we akomoka. Santino Deng Wol yari yaranabaye umugaba mukuru w’ingabo hagati ya 2020 na 2024.

Nanone kandi, Minisitiri w’Imari Salvatore Garang Mabiordit, wari washyizwe kuri uwo mwanya ku wa 23 Mata 2026, na we yirukanywe. Yasimbuwe na Kuol Daniel Ayulo, impuguke mu by’imari n’ubuyobozi wari usanzwe akorera minisiteri zitandukanye za leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *