Botswana: Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe nyuma yo gusura uruganda rutunganya diyama

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Gicurasi 2026 nibwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje urugendo rwe rw’akazi rw’iminsi 2 mu gihugu cya Botswana, nyuma yo gusura uruganda rutunganya amabuye y’agaciro ya diyama iki gihugu cy’inshuti gikungahayeho. Perezida Duma Boko wa Botswana yasezeye kuri Perezida Kagame ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye muri Botswana, […]

Ngoma: Abanyeshuri 2 b’abakobwa bahondaguye ‘animatrice’ wabo bamugira intere

Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri cya EAV/Gitwe giherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umurezi wabo (animatrice) nyuma bakaza gutorokera mu ishyamba riri hafi ya ririya shuri. Raporo yakozwe n’inzego z’ubuyobozi zo mu Kagari ka Kibatsi byabereyemo, avuga ko buriya bugizi bwa nabi […]

Burundi: Isoko rya Kinama ryafashwe n’inkongi ikomeye y’umuriro

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, wari umunsi uteye ubwoba ku bacuruzi bo mu isoko rya Kinama riherereye muri Zone ya Kinama muri Komini Ntahangwa, mu Ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye. Abatangabuhamya bavuga ko inkongi y’umuriro yatangiye ahagana mu ma saa 8h15 za mu […]

Valverde yajyanwe mu bitaro nyuma yo kurwana na Tchouaméni

Mu rwambariro rw’ikipe ya Real Madrid hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi nyuma y’indi mirwano ikomeye yabaye hagati ya Federico Valverde na AurĂ©lien TchouamĂ©ni, ibintu byatumye ubuyobozi bw’ikipe bukora inama yihutirwa kugira ngo bugerageze gukemura ikibazo. Nk’uko byatangajwe na Radio MARCA, amakimbirane hagati y’aba bakinnyi bombi ntiyahagaze nyuma y’imyitozo yo ku munsi wabanje, ahubwo yongeye […]

Yongeye gushora arenga Miliyoni 10 Frw kuri chapati imwe ntibyamuhira

Umunya-Kenya Raymond Kahuma yongeye kugerageza gukora chapati nini kurusha izindi ku Isi agamije kwandikwa muri Guinness World Records, gusa na none ntiyabasha kugera ku ntego yari yihaye. Bivugwa ko muri uyu mushinga yakoresheje amafaranga arenga KSh 951,000, angana n’asaga miliyoni 10.7 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashyiga manini idasanzwe, gukora amasafuriya yihariye […]

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko imicungire y’umutungo wa Leta yarushijeho kunoga

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya Leta bw’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, igaragaza ko imicungire y’umutungo wa Leta yakomeje kugenda iba myiza mu nzego zitandukanye za Leta. Iyi raporo igaragaza ko ubugenzuzi bwakorewe mu bigo bya Leta […]

Operasiyo ‘Project Freedom’: Gahunda ikomeye ya Trump yahagaze ku marembo ya Hormuz

Mu gihe isi ikomeje guhanga amaso ubushyamirane bukomeye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, ikibazo cyongeye kwibazwaho cyane ni uburyo Washington itigeze ibasha kugenzura neza unyura wa Hormuz, nubwo yatangije gahunda ya gisirikare yiswe ‘Operation Project Freedom’ yashyigikiwe na Donald Trump. Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guca intege ubushobozi bwa Iran […]

Masisi: Igitero cya drone ya FARDC cyahitanye abasivili i Kalenga

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, ku isaha ya saa 1h20, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero simusiga zikoresheje drone mu gace ka Kalenga gatuwe cyane, gaherereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro AFC/M23 rivuga ko “Iki gitero cyahitanye abasivili benshi kandi bituma abaturage benshi bahunga.” […]

Sudani: Umugaba Mukuru wa RSF aravuga ko amaze kugira ingabo 450,000

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umuyobozi w’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi ku izina rya Hemetti, yongeye gushimangira yiteguye gukomeza ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya Ingabo za Sudani, ashinja ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye igihugu kuba nyirabayazana y’amakimbirane akomeje ndetse no kunanirwa kugera ku mahoro. Yaboneyeho kwemeza ko ubu afite ingabo 450,000 […]

Abanyarwanda bamaze gutahuka kuva M23 yafata Goma barenze 8,500

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, abandi Banyarwanda 359 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse mu Rwanda baturutse mu mujyi wa Goma. Aba biganjemo abagore n’abana ubwo bageraga ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wabahaye ikaze mu izina rya Leta y’u Rwanda. […]

Tunisia: Uwahoze ari minisitiri w’ubutabera yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Urukiko rwo muri Tunisia rwakatiye uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Noureddine Bhiri, umuntu wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka rya Ennahda, igifungo cy’imyaka 20 mu rubanza aregwamo “korohereza kubona pasiporo n’inyandiko z’ubwenegihugu abanyamahanga” nk’uko ibitangazamakuru bya leta bibitangaza. Uru rubanza rushingiye ku birego byo “guhimba pasiporo n’inyandiko z’ubwenegihugu byahawe abanyamahanga bashakishwaga mu manza zifitanye isano […]

Kimenyi Yves yabyaranye impanga na Nana

Nyuma y’igihe havugwa inkuru z’uko umubano wa Kimenyi Yves n’umugore we Muyango Claudine utari wagenze neza, uyu munyezamu yemeye ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umugore uzwi nka Nana uba muri Australia. Ibi byagarutsweho mu kiganiro cya Live kuri TikTok yakoranye na Nana ndetse n’uwitwa GodFather. Muri icyo kiganiro, Kimenyi Yves yabajijwe niba Nana ari […]

Koreya ya Ruguru ivuga ko idateganya kureka intwaro zayo za kirimbuzi cyangwa guhagarika kuzicura

Koreya ya Ruguru yashimangiye ko itazareka intwaro zayo za kirimbuzi, isobanura ko icyemezo yafashe kidashobora guhinduka kandi iniyemeza kongera ubushobozi bwayo. Kuri uyu wa Kane, ibitangazamakuru byatangaje ko Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko igihugu cye kitagengwa n’amasezerano yo kudakwirakwiza intwaro za kirimbuzi  (NPT) ndetse ko igitutu cy’amahanga kitazahindura kuba ari […]

Salva Kiir yirukanye umugaba mukuru w’ingabo

Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir, yakoze impinduka nshya muri guverinoma ye zirimo kwirukana umugaba mukuru w’ingabo ndetse na Minisitiri w’Imari wari umaze igihe kitageze ku byumweru bibiri muri uwo mwanya. Itangazo rya leta ya Sudani y’Epfo ryatangaje ko General Paul Nang, wari umaze kuyobora igisirikare kuva mu Ukwakira gushize, yakuwe ku mwanya we nyuma […]

Yabeshye abaturage ko azabazanira amabuye mu isanzure

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe umugabo witwa Jonathan Ahimbisibwe wo mu gace ka Makindye, akurikiranyweho ibikorwa byo kwiyitirira umwuga w’umuhanga mu by’isanzure (astronaut) kugira ngo ashuke abaturage. Uyu mugabo ashinjwa kwakira amafaranga y’abantu batandukanye ababwira ko ashobora kubagezaho amabuye akomoka ku kwezi. Polisi ivuga ko ayo masezerano yakoreshwaga nk’amayeri yo kubambura amafaranga. Bamwe mu […]

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana – Amafoto

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 6 Gicurasi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriwe ku meza naPerezida wa Botswana, Duma Boko, nyuma y’umunsi w’ibiganiro n’isinywa ry’amasezerano atandukanye y’ubufatanye. Perezidansi ya Botswana ibinyujije kuri X yatangaje ko Perezida Duma Boko yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumuha icyubahiro mu […]

Karasira Aimable wagombaga gufungurwa yapfuye

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), rwatangaje ko Uzaramba Karasira Aimable byari byitezwe ko agomba kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe, yapfuye kuri uyu wa 07 Gicurasi aguye mu bitaro bya Nyarugenge. RCS mu itangazo yasohoye, yavuze ko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda “yajyanwe mu bitaro nyuma yo gufatwa anywa imiti […]

Senateri Evode yasabye urugaga rw’abubatsi kwambura ibyangombwa uwubatse inzu ya RDB

Senateri Evode Uwizeyimana, yasabye urugaga rw’abubatsi mu Rwanda kwambura ibyangombwa uwubatse inzu y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), nyuma yo kugaragaza ibibazo byatumye ifungwa hashize igihe gito itangiye gukorerwamo. Iyi nzu y’amagorofa 12 iherereye ku Gishushu ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yakoreragamo ibigo bya leta birimo Rwanda Igishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Igishinzwe Imyubakire […]

Tshisekedi yaciye amarenga y’uko yifuza ko RDC iguma mu ntambara kugira ngo atava ku butegetsi 

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu gihugu cye mu myaka ibiri iri imbere atazaba, mu gihe intambara ihanganishije ingabo ze n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 muri Kivu zombi izaba ikomeje. Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu, yeruye ati: “Nitunanirwa kurangiza […]