karasira_uzaramba_aimable_umaze_igihe_aza_mu_rukiko_atunganiwe_yigeze_kuvuga_ko_bikomeje_bitya_yazabura_ubutabera_agakatirwa_imyaka_magana-2-62ece

Karasira Aimable wagombaga gufungurwa yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), rwatangaje ko Uzaramba Karasira Aimable byari byitezwe ko agomba kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe, yapfuye kuri uyu wa 07 Gicurasi aguye mu bitaro bya Nyarugenge.

RCS mu itangazo yasohoye, yavuze ko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda “yajyanwe mu bitaro nyuma yo gufatwa anywa imiti irengeje igipimo cy’uburwayi yari asanganwe, cyagenwe na muganga.”

Uru rwego rwavuze ko rutegereje raporo y’abaganga ku cyateye urupfu rwe.

Karasira byatangajwe ko yapfuye, mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi ari bwo yakabaye yarafunguwe nyuma yo gusoza igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe.

Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwari rwaramuhamije icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, ku wa 30 Nzeri 2025, rutegeka ko afungwa imyaka itanu.

Karasira yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Yashinjwaga kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabye ko Karasira yahamwa n’ibyaha byose bumurega, Urukiko rukamukatira igifungo cy’imyaka 30; gusa birangira akatiwe imyaka itanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *