markup_649191

Valverde yajyanwe mu bitaro nyuma yo kurwana na Tchouaméni

Sangiza iyi nkuru

Mu rwambariro rw’ikipe ya Real Madrid hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi nyuma y’indi mirwano ikomeye yabaye hagati ya Federico Valverde na Aurélien Tchouaméni, ibintu byatumye ubuyobozi bw’ikipe bukora inama yihutirwa kugira ngo bugerageze gukemura ikibazo.

Nk’uko byatangajwe na Radio MARCA, amakimbirane hagati y’aba bakinnyi bombi ntiyahagaze nyuma y’imyitozo yo ku munsi wabanje, ahubwo yongeye gufata indi ntera mu masaha yakurikiyeho. Amakuru ava imbere mu ikipe avuga ko ibintu byatangiye igihe Valverde yanze gusuhuza Tchouaméni mbere y’imyitozo, ibintu byakurikiwe n’umwuka mubi ndetse n’imikinire irimo ubushyamirane hagati yabo.

Bivugwa ko mu myitozo habayemo gutongana cyane hagati y’aba bakinnyi, cyane cyane ku ruhande rwa Valverde, kugeza ubwo Tchouaméni na we atakaje kwihangana. Nyuma y’imyitozo, ubushyamirane bwakomereje mu rwambariro, aho byabaye ngombwa ko abandi bakinnyi batabara kugira ngo babatandukanye.

Muri uko gushyamirana, Valverde yagize ibikomere bikomeye ku buryo byasabye ko ajyanwa kwa muganga. Nubwo amakuru avuga ko ibyo bikomere bitatewe n’igipfunsi cya Tchouaméni, byavuzwe ko yakomerekeye muri ayo makimbirane.

Uburemere bw’iki kibazo bwatumye ubuyobozi bwa Real Madrid buyobowe na José Ángel Sánchez bukoranya abakinnyi bose mu nama yihutirwa yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Valdebebas. Amakuru avuga ko nta mukinnyi wemerewe gutaha mbere y’uko iyo nama irangira.

Hari kandi amakuru avuga ko hatangiye gukorwa iperereza ndetse hashobora gufatwa ibihano ku bakinnyi bombi, mu gihe ubuyobozi bw’ikipe buhangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati y’abakinnyi muri ibi bihe ikipe iri guhangana n’ibihe bikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *