Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye ko uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, yagirwa umuhuza mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki, umutekano n’imiyoborere bimaze igihe byugarije iki gihugu.
Ni umwanzuro wafatiwe mu biganiro byabereye i Bujumbura ku wa 6 Nyakanga 2026, ubwo bariya banyapolitiki bagize ihuriro rizwi nka C64 ndetse n’abahagarariye amadini bari batumiwe na Perezida Evariste Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Amakuru aturuka i Burundi avuga ko n’ubwo ibiganiro byari bigamije kwegeranya impande zitandukanye ngo ziganire ku hazaza h’iki gihugu, ihuriro C64 ryagaragaje ko hari ibyo ritazigera ryemera, ririmo uburyo bwo gutoranya umuhuza n’ibiganiro bidahuza impande zose.
Iri huriro, ririmo abanyapolitiki nka Martin Fayulu, ryatangaje ko Olusegun Obasanjo ari we ukwiriye kuyobora ubu buhuza, kuko afite uburambe mu gukemura amakimbirane akomeye yabaye ku Mugabane wa Afurika.
Ryifuje kandi ko CENCO (Inama y’Abepiskopi Gatolika) na ECC (Inama y’Abepiskopi b’itorero Anglikani) byaba biri muri ubu buhuza, kuko na byo bifitiwe icyizere n’Abanye-Congo ndetse bikaba bifite uburambe mu guhuza impande zishyamiranye.
Abagize C64 banasabye Perezida Félix Tshisekedi gutangaza ku mugaragaro ko aretse umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, bavuga ko ushobora kuzafungura inzira yo kongera manda ye mu gihe iya kabiri iteganyijwe kurangira mu 2028.
Ikindi basaba ni uko ibiganiro bihuza abanyagihugu byakwitabirwa n’impande zose zirebwa n’ibibazo bya RDC, aho kuba ibiganiro byateguwe hakurikijwe ibyo ubutegetsi bwonyine bwifuza.
Bavuze ko abazitabira batagomba gutoranywa na Perezida Tshisekedi, ahubwo ko hagomba kubaho ibiganiro byuzuye kandi bidasiga inyuma uruhande urwo ari rwo rwose.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bivugwa ko budashaka kuganira n’abarimo Joseph Kabila wigeze kuba Perezida w’iki gihugu bushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Burundi nyuma y’ibiganiro by’i Bujumbura, Perezida Évariste Ndayishimiye yashimye umwuka mwiza waranze ibiganiro, ashimangira ko amahoro n’umutekano birambye muri RDC no mu karere bizagerwaho binyuze mu biganiro byubaka, birimo buri ruhande kandi byubakiye ku bwumvikane.


