_129535711_gettyimages-1242424982_976

Sudani: Umugaba Mukuru wa RSF aravuga ko amaze kugira ingabo 450,000

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umuyobozi w’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi ku izina rya Hemetti, yongeye gushimangira yiteguye gukomeza ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya Ingabo za Sudani, ashinja ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye igihugu kuba nyirabayazana y’amakimbirane akomeje ndetse no kunanirwa kugera ku mahoro. Yaboneyeho kwemeza ko ubu afite ingabo 450,000 ziteguye gukomeza urugamba.

Hemetti aganira n’abasirikare bakuru ba RSF bari ahantu hatahishuwe, yavuze ko ingabo ze zagiye zishakisha uko amakimbirane yahagarara ariko akabaza niba bishoboka guhagarika intambara ku ruhande rumwe. Ati: “Kubw’Imana , twe muri RSF ntidushaka ko ibi bikomeza; turashaka guhagarika intambara uyu munsi mbere y’ejo”. “Ariko se intambara ishobora guhagarara ku ruhande rumwe gusa?”

Umuyobozi wa RSF yavuze ko ubuyobozi bwa gisirikare busobanura nabi ubushake bwe bwo gushyikirana nk’ikimenyetso cyo kunanirwa. Yongeyeho ko kwemera kuganira atari ikimenyetso cy’intege nke ahubwo bigaragaza ko nta nyungu zo gukomeza imirwano.

Hemetti yavuze ko ingabo ze ziyongereye cyane kuva amakimbirane yatangira muri Mata 2023. Ati: “Intambara yatangiye igihe twari dufite abasirikare 143.000 bafite disipuline, bahembwa.” Ati: “Uyu munsi, ibarura ryacu rihagaze ku 450.000.”

Yavuze ko uku kwaguka kugaragaza inkunga ya rubanda, bitandukanye n’ibyo yavuze ko ari isenyuka ry’igisirikare cya leta ndetse no kwiringira kwacyo “abacanshuro” na batayo za “Muslim Brotherhood” nk’uko inkuru dukesha Sudan Tribune ikomeza ivuga.

Avuga ko yiteguye gukomeza urugamba, Hemetti yavuze ko ingabo ze zishobora kurwana imyaka mirongo niba amahoro atagezweho. Ati: “Ntibizwi igihe iyi ntambara izamara. Bavuze imyaka 33; turababwira mukomeze kugeza kuri 40, nta kibazo dufite”.

Yagabye igitero gikaze ku buyobozi bw’ingabo ziyoboye igihugu kuri ubu, abita ibikoresho bya “ISIS” na “Muslim Brotherhood”, ashinja kugambanira ingabo ze igihe intambara yatangiraga.

Yashinje ingabo kwibasira abasivili n’ibikorwa remezo, umuyobozi wa RSF yavuze ko ingabo ze zifite ubushobozi bwo guhitamo urugamba mu buryo bwa gisirikare ariko zifite amahame agenga imyitwarire. Yavuze ko nubwo ingabo ze zishobora gusunika ingabo za leta ku Cyambu cya Sudani, bakomeje kwiyemeza kurinda abatari abarwanyi.

Hemetti yashimangiye ko intego ye nyamukuru ari ugushinga “Igisirikare cya Sudani kitari igisirikare cy’umutwe wa kisilamu cyangwa ingabo z’ishyaka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *