Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Kamena cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo ay’ingenzi arebana n’ubutabera, umutekano na politiki.
Ay’ingenzi muri yo arimo ko:
Perezida Kagame yihanangirije abafatanyabikorwa baca inyuma u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Paul Kagame tariki ya 11 Kamena yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikare 47 basoreje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ku bahungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abaruhunze, anavuga ku bafatanyabikorwa bafasha igihugu mu kubaka umutekano, ariko bagaca inyuma bagatera inkunga abashaka kuwuhungabanya.

Umukuru w’Igihugu yaciye amarenga ko abafatanyabikorwa bazwi, abasaba guhagarika inkunga baha abahungabanya u Rwanda.
Lantos yasabiye abayobozi bo mu Rwanda gufatirwa ibihano
Umuryango Lantos Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, tariki ya 7 Kamena watangaje ko wandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu uyisaba gufatira ibihano abayobozi babiri bo mu Rwanda, ushinja kugira uruhare mu cyo wise ishimutwa rya Paul Rusesabagina.
Aba bayobozi ni Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga.

Gusa aba bayobozi mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru mu bihe bitandukanye, ntibemeye ko Rusesabagina yashimuswe. Busingye yavuze ko yashutswe n’inshuti ye imugeza mu Rwanda, Col Ruhunga we avuga ko Rusesabagina yizanye i Kigali ku bushake.
RIB iraburira Afrimax TV n’abarimo Cyuma Hassan
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira nyiri shene za YouTube avuga ko bakwirakwiza inkuru z’ibihuha, ubugambanyi n’ubushukanyi.
Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagiriye kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 9, yatunze agatoki kuri nyiri Afrimax TV avuga ko atangaza ibiganiro by’abiyita abapfumu, afata nk’ababa bashuka rubanda bashaka kubarya utwabo.
Mu kindi Dr Murangira yagiriye kuri Popote TV tariki ya 10, yatunze agatoki umunyamakuru Cyuma Hassan ufite shene ya Ishema TV. Yavuze ko atangaza inkuru mpimbano, zigonganisha inzego za Leta n’abaturage, avuga ko ibyo akora ari nko kugambanira igihugu.

Munyenyezi ntashaka kuburana mu Kinyarwanda
Beatrice Munyenyezi watawe muri yombi na Leta y’u Rwanda aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki ya 8 Kamena 2021 yasabye urukiko ko ataburana avuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko rumugora, avuga ko ashaka gukoresha Icyongereza.

Gusa Urukiko tariki ya 11 rwanze ubu busabe bwo kutaburana akoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, rusobanura ko kuva muri Mata 2021 yagera mu Rwanda, akoresha uru rurimi kandi akumvikana n’abo bavugana.
Munyenyezi arashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rwohereje abarimu bo muri Uganda
Leta y’u Rwanda tariki ya 8 Kamena 2021 yoherereje abarimu bane bakomoka muri Uganda yari imaze amezi abiri ifunze bazira kugerageza kwambuka banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Aba barimu: Alex Bakitenda, Abdul Ssenono Mutwarib, Samuel Nalumenya na Jethro Natulinda ubwo bageraga ku mupaka wa Katuna, babwiye itangazamakuru ko bashatse gusubira iwabo muri Uganda ubwo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda watangiraga kumera nabi, ikaba ari yo mpamvu bagerageje kwambuka muri ubu buryo.
Aba barimu bose bavuze ko bafungiwe mu Murenge wa Rwezamanyo mu Karere ka Nyarugenge, mu Rwanda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


